Kamonyi ku isonga mu kugira abanywi b’itabi benshi

Imibare iherutse gutangazwa  n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare igaragaza ko 7% by’Abanyarwanda bose ari abanywi b’itabi bahoraho.

Abatuye Intara y’Amajyepfo nibo barinywa kenshi kurusha ahandi.

Mu myaka itanu ishize mu bushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ubuzima, bwagaragaje ko Intara y’amajyepfo iza ku mwanya wa mbere mugihugu kugira abaturage banywa itabi ku rugero rwa 9.8%. Akarere ka Kamonyi ni ko gafite abaturage benshi banywa itabi muri iyi ntara.

Ubushakashatsi bwerekana ko kunywa itabi kuri ubu byiganje mu bakiri bato bitandukanye na kera aho ryanywebwaga n’abageze mu zabukuru.

Kubera ko Umunyarwanda akunda gutuma umwana we cyangwa undi aruta, hari abantu batangiye gutumura umwotsi w’itabi bakiri bato cyane ahanini   bitewe n’uko babisabwaga na ba Se cyangwa Sekuru iyo babaga babatumye ‘kubadomekera agatabi.’

Abanyarwanda bo hambere bo bavugaga ko ‘nta mugabo’ utanywa inzoga n’itabi.

Umukozi w’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima Ntaganda Evariste ukora muri serivisi z’indwara zitandura, yabwiye RBA  ko kunywa itabi bitera indwara zitandura zitandukanye zirimo n’iz’ubuhumekero.

Avuga ko umuntu wese yagombye kuzirikana ko afite inshingano zo kwita ku mubiri we n’ubuzima bwe akabirinda icyabuhumanya cyangwa ngo kibwangize mu bundi buryo.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, avuga ko agiye gukorana n’abandi bafatanyije mu buyobozi bagatangiza ubukangurambaga bwo guhashya itabi.

Imibare igaragaza ko Akarere ka mbere gafite abaturage banywa itabi ari Kamonyi kuko bangana na 9.8%.

Yvette Umutesi