Augustin Ndabereye wari umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu wemera icyaho cyo gukubita no gukomeretsa umugore we, kuri uyu wa 11 Nzeri Urukiko rw’Ibanze rwa Muhoza mu karere ka Musanze rwemeje ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Uyu Ndabereye wegujwe ku mirimo yo mu boyobozi bw’akarere ka Musanze n’uwahoze ari umuyobozi w’akarere kubera kwitwara nabi, mu mpera z’ukwezi gushize kwa munani yari yatawe muri yombi akurikiranyweho gukubita no gukomeretsa umugore we.
Kuri uyu wa kabiri yaburanye ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo yemera ko yakubise umugore we akanamukomeretsa, ariko ko ibyo kumupfura umusatsi atari abigambiriye.