Imibereho itangaje y’abana bato babana n’ababyeyi babo muri gereza

Gereza zose zo
mu Rwanda zifungiyemo abagore, zifite uburyo bwo kurera abana bato batarageza
imyaka 3. Ni uburyo bukorwa buhujwe na gahunda ya leta y’ibigo mbonezamikurire
y’abana bato.

Umunyamakuru wacu yasuye Gereza ya Nyarugenge iri i
Mageragere imwe muyikorerwamo iyo gahunda, yasanze abana bari muri gereza,
bafite imyitwarire idasanzwe irimo gutinya cyane abantu batambaye impuzankano
y’imfungwa n’abagororwa.

Ni ku isaha y’i saa yine muri gereza ya Nyarugenge
iherereye i Mageragere, twinjiye mu cyumba cy’ishuri kirimo abana b’ababyeyi
bafungiye muri iyo gereza,harimo abavukiye muri gereza n’abayizanyemo
n’ababyeyi. Aba bana bakinaga bisanzwe bahuje urugwiro n’abarimu babo nabo
bafunze, ariko babonye amasura mashya arimo n’ayabanyamakuru ubwoba burabataha
batangira kurira.

Mukamurigo Regine ni umubyeyi ufungiye muri Gereza
ya Mageragere, afite inshingano zo kwita kuri abo bana afatanije na bagenzi be
arasobanura impamvu yo gutinya abantu kuri aba bana.

Aragira ati“Gutinya byo biterwa n’uko baba babonye
abantu bashya. Baba bameze nk’abatabazi (abantu) benshi ntibasohoka kandi
ntibanasurwa ngo babone abantu batambaye nka twe.”

Uretse gutinya abantu batambaye impuzankano
z’imfungwa n’abagororwa, aba bana ngo batinya n’amwe mu matungo ubusanzwe abana
n’abantu.

 Mukamurigo
Regina arakomeza asobanura impamvu y’iyi myitwarire.

Ati Nk’ubu
twageze aha babona inkoko hariya ruguru, ibatera ubwoba ntihagira uwongera
kuvuga. Ni ukuvuga ngo ibyo byose ntibabibona, ikintu babona hariya mu gipangu
ni ipusi ariko ibindi nk’ihene,inkoko ntabyo bazi”

Abarezi b’aba bana hari icyo babona cyafasha aba
bana baba bazakomereza ubuzima bwabo hanze yagereza  igihe bagize imyaka itatu y’amavuko.

Mukamurigo Regine aragira ati“Nko kubashushanyiriza wenda
aba bamaze kumenya ubwenge bakabona byabishushanyo by’amatungo nk’ihene,inkoko
ku buryo  abyize abibona hano yagera
hanze akibuka ko ari byabindi yize.”

Bihujwe na gahunda ya leta y’ibigo mbonezamikurire

Ubuyobozi bw’urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa
rwizeza ko ruzakomeza gushakira amahugurwa ahoraho  abita ku burezi bw’abana bari kumwe
n’ababyeyi babo muri gereza kugira  ngo
uburere bwabo bube bwiza kurushaho. CGP George Rwigamba ayobora urwo rwego.

Yagize ati “kurera
umwana utaracuka bisaba ubumenyi bwihariye kugira ngo umuntu amenye uko amurera.
Amahugurwa rero turayabakoresha buri gihe, abagororwa b’abarimu dufite ni
abantu baba bazarangiza igihano cyabo bagataha tukongera tukongera tugafata
abandi, amahugurwa rero ahoraho.”

Umuyobozi mkuru wa RCS agaburira abana

Umwana wo muri Gereza uri munsi y’imyaka itatu
yirirwana n’abarezi be hanyuma ku mugoroba bagasubirana n’ababyeyi babo
bakararana.

Muri Gereza ya Nyarugenge i Mageragere habarirwa
abana bagera mu 100 barerwa muri ubwo buryo.

Urwego rw’igihugu rw’imfungwa n’abagororwa ruvuga ko
gereza zose zirimo abagore, zifite uburyo bwo kurera abana bari munsi y’imyaka
3, umwana ugejeje imyaka 3 akurwa muri gereza agashyikirizwa umuryango
w’umubyeyi we.

Tito DUSABIREMA

Leave a Reply