Madamu Jeannette Kagame yitabiriye inama yiga ku kibazo cy’abana bashyingirwa bataruzuza imyaka

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye inama yo ku rwego rwo hejuru yigaga ku kibazo cyo gushyingira abana batagejeje imyaka y’ubukuru ndetse no kubasambanya muri Afurika, yateguwe na Madamu w’Umukuru w’Igihugu wa Sierra Leone, Fatima Maada Bio.

Iyi nama yahuje abagize Umuryango w’Abadamu b’Abakuru b’ibihugu bya Afurika ugamije Iterambere (OAFLAD), yabereye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahateraniye Inteko Rusange ya 74 y’Umuryango w’Abibumbye.

Yanitabiriwe kandi na Perezida wa Sierra Leone, Rtd Gen. Julius Maada Bio n’abandi bafatanyabikorwa. Ibiganiro byibanze ku nsanganyamatsiko igira iti “Gukomeza ubukangurambaga ku kugabanya ikibazo cyo gushyingira abana batagejeje imyaka y’ubukure no kubakoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato muri Afurika”.