Huye: Umuturage yakubise umukuru w’umudugudu

Umuturage witwa Habyarimana Juvenal utuye mudugudu wa Murango mu kagari ka Mwendo mu murenge wa Rwaniro mu karere ka Huye, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akekwaho gukubita umukuru w’umudugudu.

Mu buhamya bwa Francine Mukangiro usanzwe ari umukuru w’umudugudu wa Murango mu kagari ka Mwendo, arasobanura uko yakubiswe n’umuturage asanzwe ayobora witwa Habyarimana Juvenal.

Ati “ Twagiye muri ‘campagne’ y’abantu batakoze umuganda rusange n’amarondo, turangije we yanga kugenda ashaka gukubita gitifu amubwira ngo nta mapingu afite, nta n’imbunda afite, ngo nta n’bwo yashobora kunshorera ngo agende. Gitifu arangije aramwihorera, umugabo arataha adusiga aho twari turi aragenda antegera mu nzira ahantu mu mudugudu wacu hari mu muhanda.

“Duhura ndi gutaha afite inkoni nini, arambwira ngo inkoni yari ngiye gukubita gitifu w’akagari ni njyewe agiye kuzikubita. Yarankuse, arankubita.”

Uyu mugabo ngo akimara gukora ibi, nta nkuru ye yongeye kumvikana muri ako gace. Aho bamuboneye, bahise bamushyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, nk’uko byemezwa na Laurent Nshimiyimana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwaniro.

Ati “ Yakomeje kujya yihishahisha, natwe dukomeza kujya ducunga ko yazagaruka, tumenye ko yagarutse rero ntakundi byari kugenda usibye kumufata ngo abazwe icyo cyaha yakoze. Ubu ari kuri sitasiyo ya polisi ya Rusatira.”

Laurent Nshimiyimana uyobora uyu murenge wa Rwaniro, yakomeje asaba abaturage kwirinda gukubita abayobozi n’undi uwo ariwe wese, kuko ngo uhamwe n’iki cyaha, abihanirwa.

Ati “ Kuba rero umuntu akora icyaha nk’icyo twabakangurira ko ubutabera buba buhari, aba azabihanirwa. (Bagomba) kubyirinda ni imico mibi.”

Habyarimana Juvenal ukekwaho gukubita uyu mukuru w’umudugudu, ni umugabo w’imyaka 37 y’amavuko, amakuru avuga ko ajya gutabwa muri yombi bamusanze muri purafo y’inzu, bikaba ngombwa ko bayisenya kugira ngo avemo.

Theogene Nshimiyimana