Abakozi ba REB basohowe muri PAC ‘kubera amanyanga n’akavuyo mu masoko’

Komisiyo y’Inteko  Ishinzwe Kugenzura Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta (PAC) yanenze bikomeye uburyo Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi REB cyatanze amwe mu masoko bigashora leta mu gihombo.

Kuri uyu wa kane tariki ya 12 Nzeri 2019, abayobora REB bari imbere y’iyo Komisiyo ngo bisobanure ku makosa yagaragajwe muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2017-2018.

Bamwe mu bakozi b’icyo kigo basohowe mu cyumba batangiragamo ibisobanura kubera gukekwaho  kubeshya Abadepite bagize PAC.

Batamuriza Anita ushinzwe amasoko by’agateganyo  mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi REB yasabwe gusohoka ikitaraganya mu cyumba Abadepite bagize Komisiyo y’Inteko  Ishinzwe Kugenzura Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta (PAC) bari bari kumviramo ibisobanuro by’abayobora REB.

Intandaro ni uko PAC yatahuye ko yabeshyeye mugenzi we bakorana ko atatangiye raporo ku gihe bigatuma isoko REB yatanze ryo kugabira inka  abarimu b’indashyikirwa bo mu ntara y’Amajyepfo n’Iburasirazuba.

 Batamuriza Anita ashinzwe amasoko naho Jonson Ntagaramba ashinzwe imicungire y’abarimu, bari imbere ya PAC.

Batamuriza ati Twagombaga gufatira  ingwate itararangira ariko raporo twayibonye nyuma y’uko ingengabihe yarangiye ntitwaba tukiyifatiriye kubera ibibazo byagiye bibamo kugira ngo uyu muntu (Ntagaramba) abizane byatwaye igihe kinini habamo kwandikirana kenshi.

Perezida wa (PAC), Dr. Ngabitsinze Jean Chrisostome yabajije Ntangaramba impamvu yatanze raporo atinze maze amusubiza muri aya magambo.

Ntagaramba yagize ati “Mu by’ukuri ngira ngo ntabwo ari ukwitana ba mwana  ariko abantu bagomba kuvuga ibintu nk’uko bimeze, nta gihe tutavuzaga induru tunandika byemewe n’amategeko tukavuga ngo  inka ntizirimo zitangwa ukwezi kwa Gatandatu kugiye kugera, mubo twahaye izo Raporo na Batamuriza arimo.”

Perezida wa PAC yahise asaba Ntagaramba gusubira mu byicaro bye maze abaza Batamuriza impamvu abeshyera mugenzi we nawe asubiza avuga ko koko izo Raporo yazibonye ndetse ko zinagaragaza igihe zagiye zikorerwa.

Perezida wa PAC yahise asaba abantu nk’aba babeshyerana ko bajya batozwa indangagaciro n’ubunyangamugayo.

I kompanyi yitwa Rwimbogo ya Didace Kabasha niyo yari yatsindiye isoko rya miliyoni 49 n’ibihumbi 337 ikageza inka 255 ku barimu babaye indashyikirwa bo mu ntara y’Iburasirazuba n’Amajyepfo, amasezerano yarangiye uyu Rwiyemezamirimo atanze inka 54 zigize icyiciro cya mbere cy’isoko.

Kabasha arasobanura icyatumye adashobora kuzuza ibyari bikubiye mu isoko.

Ati “Hajemo ibibazo by’uburwayi bw’Inka mu Burasirazuba biba ngombwa ko bihagarikwa aho twazijyanaga, ubwo byaje bihita bifata amasezerano arahagarikwa twandika dusaba ko yongerwa, twanditse inshuro nyinshi ntitwabona igisubizo.”

Igishengura abadepite bagize PAC kurushaho ni uko n’amafaranga y’ingwate yari yaratanzwe na Rwiyemezamirimo ngo nadashobora kuzuza ibukubiye mu isoko ashyirwe mu isanduka ya leta  nabyo bitakozwe.

PAC yirukanye undi mukozi wa REB mu cyumba yumviragamo ibisobanuro by’icyo kigo.

Ubwo PAC yari igeze ku kibazo cy’amasoko yo muri gahunda ya mudasobwa imwe ku mwana (One Laptop per Child) na mudasobwa za POSITIVO , yagaragaje ko hari mudasobwa zatanzwe ariko ntizigere zikora.

Hatanzwe urugero rwa mudasobwa zigera kuri 200 zimaze imyaka irindwi mu Karere ka Nyagatare zidakora kuko aho ziri nta muriro uhaba.

Ngo hari n’izindi zakoze ariko zirapfa, ab’i Nyagatare bakwandikira REB bayibwira ko zapfuye, REB ikababwira kuzigumisha aho ziri i Nyagatare kuko ngo nta bindi bikoresho byazo bisimbura ibyapfuye bafite.

PAC yamaze umwanya utari muto ishaka umukozi wa REB wakiriye abantu ba Nyagatare bari bafite ikibazo cya Mudasobwa zari zifite ikibazo ariko habura uwemera ko yakiriye uwo muntu.

Umuyobozi wa PAC yahise areba muri raporo asanga umukozi wa REB witwa Buhigiro Seth ari we wakiriye iyo dosiye ya Nyagatare.

Bamubajije impamvu atahagurutse ngo asobanure icyo kibazo, asubiza ko atibukaga ko yamwakiriye.

Icyakora yemeye ko uwo muntu w’i Nyagatare yigeze kumuhamagara ariko akaba atabyibukaga kuko abantu bakira ari benshi cyane.

Umuyobozi wa PAC yasuzumye ibisobanuro bya Buhigiro asanga bidafatika, ahita amusohora mu nama kuko ngo byagaragaraga ko mu byo avuga harimo kubeshya, asuzugura n’inteko kuko yanze kuyiha amakuru kandi yari ayafite.

Mu minsi ine PAC imaze yakira ibigo bya leta ngo byisobanure ku makosa yagaragajwe n’Umugenzuzi w’Imari ya Leta amakosa mu itangwa ry’amasoko aragaruka kenshi, twifuje kumenya igiteganirizwa ba nyirabayazana bayo Dr. Ngabitsinze Jean Chrysostome uyobora PAC mu mvugo iteruye agira ati Abagaragayeho amakosa birarangira bikomeje nk’uko inzego zikorana, hariya tuba turi kumwe n’inzego nyinshi.

Inzego Dr. Ngabitsinze Jean Chrysostome avuga  birashoboka ko urw’Ubugenzacyaha RIB n’Ubushinjacyaha zirimo kuko nazo zari zifite ibyicaro mu cyumba PAC yumviragamo ibisobanuro by’abayobozi b’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi.

Iki kigo ngo cyashyize mu bikorwa inama z’Umugenzuzi  Mukuru w’Imari ya Leta ku gipimo cya 46%.

Tito DUSABIREMA