Kwita Izina Concert: Meddy yasobanuye icyatumye akurwa ku rubyiniro

Umuhanzi w’Umunyarwanda Meddy yavuze ko igihe aricyo cyatumye akukurwa ku rubyiniro igitaraganya, mu gitaramo cyo ‘Kwita Izina’ cyabaye kuwa Gatandatu tariki 7 Nzeri 2019.

Ngabo Médard Jobert uzwi ku izina rya Meddy mu gitaramo cyo ‘Kwita Izina’ yakiranwe ubwuzu bwinshi n’abakunzi be biganjemo abakobwa banyurwa n’ibihangano bye yaririmbye mu minsi ya vuba.

Yaririmbye indirimbo ze eshatu gusa zirimo ‘Sibyo’,yakoranye na Kitoko ‘Everything’ ye na Uncle Austin na ‘Ntawamusimbura’ aririmba agace gato k’iyo yise ‘Slowly’ arangije avangamo izindi ziganjemo iziri mu njyana ya Reggae nka ‘No Woman no cry’ ya Bob Marley , ‘Red Wine’ y’itsinda UB40 n’izindi nke.

Nyuma y’iminota itageze kuri 20 Meddy yakuwe ku rubyiniro mu gihe yari yagenewe kuririmba igihe kigera ku isaha.

Ubwo yaganiraga n’Umunyamakuru Lucky wa Televiziyo Rwanda mu kiganiro kizatambuka kuri uyu wa Gatanu, yavuze ko yagiye ku rubyiniro igihe yari kuririmbiraho cyarenze bigatuma igihe kingana n’isaha yagombaga kumara ku rubyiniro kigabanywa.

Ati “Ngombaga kuririmba isaha yuzuye. Abantu babyumve neza gukora igitaramo ntabwo byoroshye, kubera ko cyane cyane kuba ari igitaramo cya mbere cyari kibereye muri Kigali Arena, ibijyanye n’ibyuma ku munsi wa mbere ntabwo byari byoroshye niyo mpamvu habayeho ikibazo cy’umwanya.”

“Ku ruhande rw’umushyitsi Ne-Yo wagombaga kuririmba mu gitaramo, nakoze uko nshoboye kugira ngo agire umwanya uhagije. Kuri njyewe n’abateguye igitaramo babikubwira, ni nk’aho natambye igihe cyanjye.”

Uyu muhanzi yavuye ku rubyiniro abakunzi be ubona bakinyotewe batangira kuririmba indirimbo ze zitandukanye, ‘hari n’abagize ngo aragaruka’ amaso yabo ahera mu kirere.

We n’ababyinnyi yari ari kumwe nabo ndetse n’abamufashaga kuririmba bose bahita bavaho.

Meddy yavuze ko yakuwe ku rubyiniro kubera ko igihe cyari kigeze cyo gutunganya ibyuma “by’umushyitsi” Ne-Yo, kuko bwari ubwa mbere muri ‘Kigali Arena’ habereye igitaramo.

Muri iki gitaramo haririmbyemo n’abandi bahanzi bakomeye mu Rwanda nka Bruce Melodie, Riderman na Charly na Nina ariko bo nta kibazo cy’igihe bigeze bagongwa nacyo.

Kuwa 10 Nzeri Meddy yanditse ubutumwa yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram agaragaza ko ibyamubayeho byari birenze ubushobozi bwe, kandi atabigizemo uruhare ndetse akihanganisha abafana be, ababwira ko azongera akabaririmbira muri Kigali Arena.

REBA UKO MEDDY YITWAYE KU RUBYINIRO: