Nyampinga w’u Rwanda 2020, Nishimwe Naomie, yatangaje ko atazakorana na Rwanda Inspiration Back Up isanzwe itegura irushanwa ikanafasha ba Nyampinga mu bijyanye no gushyira mu bikorwa inshingano ze n’umushinga we.
Nishimwe Naomie w’imyaka 21 ni we watorewe kuba Miss Rwanda 2020, n’umukobwa uberwa n’amafoto [Miss Photogenic] mu birori byabaye tariki 22 Werurwe 2020.
Byari bisanzwe bimenyerewe ko umukobwa wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda ahita ajya mu nshingano za Rwanda Inspiration Back Up bategura iri rushanwa.
Iki kigo gifasha Nyampinga watowe gukurikirana no gushyira mu bikorwa umushinga we ndetse n’ibindi bikorwa aba agomba kugaragaramo.
Mu itangazo Nishimwe Naomie yashyize hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Werurwe 2020, yavuze ko ibijyanye n’inshingano ze n’imishinga ye azabyifasha ku giti cye atari kumwe na Rwanda Inspiration Back Up.
Yagize ati “Ndashaka kumenyesha abantu ko Miss Rwanda 2020, Nishimwe Naomie, ari we ufite mu nshingano ibijyanye no gucunga inshingano ze, umushinga we, ibikorwa bitandukanye n’aho azagaragara nka Nyampinga w’u Rwanda 2020.”
Nishimwe Naomie yavuze ko ikimuteye kudakorana na Rwanda Inspiration Back Up ari ukugira ngo azabashe gushyira mu bikorwa umushinga we wo guteza imbere ubuzima bwo mu mutwe birimo kurwanya agahinda gakabije nk’uko yabivuze ubwo yari mu irushanwa.
Iki cyemezo cyafashwe kugira ngo yite ku mushinga we wo guteza imbere ubuzima bwo mu mutwe nk’uko yawugaragaje ubwo yiyamamazaga.
Yavuze ko kandi azakomeza gukorana na Rwanda Inspiration Back Up nk’uko amategeko agenga Miss Rwanda abiteganya.
Ni ku nshuro ya mbere Miss Rwanda atowe ariko ntakorane na Rwanda Inspiration Back Up kuva mu 2016 hatorwa Mutesi Jolly.
Mu 2015 ubwo hatorwaga Kundwa Doriane, nabwo habaye ubwumvikane buke hagati ye na Rwanda Inspiration Back Up bituma badakorana.
Abakobwa bose uko ari bane babanjirije Nishimwe Naomie bakomeje gukorana ndetse babafasha gucunga imishinga yabo.
Mutesi Jolly afite uwitwa Inter-Generation Dialogue ugamije gukangurira urubyiruko gukunda igihugu,ndetse amaze imyaka ibiri mu kanama nkempurampaka ka Miss Rwanda.
Iradukunda Elsa afite umushinga wo kuvuza abantu indwara y’urushaza ndetse hari abana yiyemeje kwishyurira amashuri kugeza barangije ayisumbuye. Ubu ni n’umuyobozi ushinzwe abafatanyabikorwa mu irushanwa rya Miss Rwanda.
Iradukunda Liliane nawe afite umushinga wo kurwanya imirire mibi, binyuze mu gushishikariza abaturage guhinga uturima tw’igikoni. Nimwiza Meghan uherutse gusimburwa ntabwo aragaragara mu bindi bikorwa.