Abahesha b’inkiko batari ab’umwuga mu karere ka Kamonyi baravuga ko impamvu batinda kurangiza imanza ari uko hari abagomba kwishyura imitungo y’abandi babura ubwishyu bikadindiza akazi kabo.
Mu mahugurwa y’abahesha b’inkiko batari ab’umwuga bo mu karere ka Kamonyi, zimwe mu mbogamizi bahura nazo zayagaragarijwemo harimo kuba abatsindwa imanza babura ubwishyu bigatuma zitarangizwa ku gihe.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gacurabwenge Christine Nyirandayisabye unasanzwe ari umuhesha w’inkiko utari uw’umwuga agaragaza imbogamizi ebyiri nyamukuru bahura nazo iyo bashaka kurangiza izo manza.
Ati”Ibibazo byo ni byinshi ariko bibiri navuga ni uko ku manza zishingiye ku butaka, kuba ikiburanwa nta mbago gifite kikiyongera ku kuba umuburanyi adashobora kubona ubwishyu ngo yishyure.”
Ibi biganiro byahuje abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge yose igize akarere ka Kamonyi n’umuryango = utegamiye kuri leta witwa ‘Ihorere Munyarwanda’.
Umunyamategeko muri uyu muryango Muhimpundu Betina yerekana ko imiryango ya sosiyete sivili ikorera mu turere mu rwego rwo guteza imbere ubutabera idatanga raporo ku karere no ku rwego rw’igihugu ibyo bakora ntibigaragare.
Yagize ati”Ibyo twagiye tubona nk’imbogamizi nyamukuru ni uko twasanze sosiyete sivili nyinshi zikorera mu butabera ariko zikaba ari nke zizwi cyangwa zifite imirimo mike igaragara muri raporo z’uturere. Ibyo bihita bituma hatamenyekana ibikorwa byazo bigera ku baturage kuko intego nyamukuu yacu ni izo serivisi sosiyete sivili igeza ku muturage kugira ngo abone ubutabera bwihuse. ibi bituma akarere kavunika, imihigo myinshi mu yo gafite igakorwa n’iyo miryango ariko kuko iyo miryango idatanga raporo ku karere ugasanga no ku rwego rw’igihugu ibyo bakorera abaturage bitagaragara.”
Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi Kayitesi Alice avuga ko muri ako karere ibibazo byo kurangiza imanza byakirwa ari byinshi, ariko ko hari n’itsinda rinini ry’ababikemura.
Ati” Dufite itsinda ry’abanyamategeko b’akarere rishinzwe gukemura ibyo bibazo, twabonye byadufasha bakoze bunganirana, ari umunyamategeko wo mu biro by’ubutaka ari umunyamategeko w’akarere cyangwa noteri n’itsinda ry’imiyoborere myiza kuko ibyo bibazo byose bibareba baba baranabyakiriye, biyongera ku banyamategeko dufite babiri. Abo bose twabashyize hamwe ngo bajye bunganirana.”
Akarere ka Kamonyi gafite abahesha batari ab’umwuga 71.
Muri ibi biganiro by’iminsi ibiri birebana no gutanga ubutabera, abayobora amadini n’amatorero bibukijwe gukangurira abayoboke babo kugana ubutabera kuko bavuga rikumvikana.
Inkuru ya Theogene Nshimiyimana