Abaturage bafite impungenge ku izamuka ry’ibiciro ry’ibyo bakenera mu buzima bwa buri munsi

Bamwe mubaturage basabye  Leta  gufata ingamba zikomeye mu gukumira izamuka ry’ibiciro rya hato na hato,  kuko ngo babona umunsi ku munsi  ibicuruzwa bakunze gukenera mu buzima bwa buri munsi birushaho guhenda.

Mu mezi macye ashize nibwo abaturwanda batangiye kumvikana mu itangazamakuru bataka guhenda kw’ibicuruzwa bitandukanye, kandi ko igiteye impungenge ngo byinshi mubikomeza guhenda ari ibyo bakenera mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Umwe ati “Umuceli urahenda ikiro ni igihumbi, ibirayi byo wenda ubundi ubu nibwo byagabanutse.”

Undi ati “Ikibazo barebe ahantu kiri, kuko ibintu by’amavuta byazamutse. nibikomeza kuzamuka twebwe ntabwo tuzaba turi gukora, kuko umukiliya araza yakubaza isabune wamubwira Magana arindwi agasohoka yiruka.”

Aba baturage basanga hari ingamba Leta yagafashe mu gukumira ko hazabaho itumbagira ry’ibiciro, ryanashegesha benshi mubasanzwe bafite amikoro macye.

Umwe ati “Icyo navuga ni uko Leta yakaza ingamba mubigendanye n’abacuruzi, kuko abacuruzi ubwabo baragenda bagafata ibyo baranguye, umwe agashyira ku giciro runaka.”

Undi ati “Ni ukuba maso kuko bikomeje gutya, niba umuntu afite aho ateka akoresheje amakara wenda afite igikoni hanze cyangwa se ahandi hantu yatereka Imbabura, byanze bikunze yasubira aho ngaho aho kugira ngo akomeze gutanga amafaranga menshi, dore ko na benshi bavuga ko gaz iteza ibibazo byinshi.”

Abasesengura iby’ubukungu basanga gukumira itumbagira ry’ibiciro ku masoko ari umukoro utoroshye, ariko ngo hari icyo Leta yakora.

straton HABYARIMANA, Impuguke mubukungu arabisobanura.

Ati “ Ibiciro ku masoko biterwa na rya tegeko rivuga ngo ababikeneye ni bande? Ababigurisha ni bande?  Niba abagurisha babaye benshi ibiciro biragabanuka, niba ababisaba ari benshi ibiciro birazamuka. Iryo ni itegeko utazavanaho kandi u Rwanda ntacyo rwabikoraho. “

Yakomeje agira ati “Icyo u Rwanda rwakora nkeka ari ukuvuga ngo reka dukomeze  gahunda yo kugira ngo ifaranga ryacu imbere rye guta agaciro, bitewe n’uko ryabaye ryinshi ku isoko, BNR igakomeza kurijyanisha n’ubukungu uko buhagaze. Ikindi Leta yakora ni ukuvuga ngo reka dushyireho ingamba zo gukomeza kongera ibyo twohereza mu m hanga.”

Banki Nkuru y’u Rwanda BNR, yo igaragaza ko izamuka ry’ibiciro ku masoko yo mu Rwanda bifitanye isano n’izamuka ry’ibiciro ryabayeho ku Isi yose, ariko ko nk’u Rwanda bazakomeza kuba maso kugira ngo ibiciro bitazatumbagira bikarenga igipimo  ntarengwa.

John RWANGOMBWA ni Guverineri wa Banki nkuru yu Rwanda ati “ Iyo urebye Inflation yo mu mwaka utaha, uyu munsi twasaga nkaho turi kuri 0 umwaka utaha bizazamuka bigere kuri 5 n’ibice ku ijana.  Akenshi biza biturutse kuri ya inflation iturutse hanze, gusa nubwo ibiciro byo hanze byazamutse bikatuzanira inflation.”

Rwangombwayumvemo ati “Ariko natwe bidufitiye akamaro, kuko ibyo twohereza mu mahanga byazamuye agaciro kabyo. Kuko wabibonye mu kuzamura agaciro ka exports yacu ikiza nubwo biza kongera inflation yacu ntabwo bijya hejuru y’igipimo twihaye fatizo cya 5% ku mwaka,       ntabwo biteye ikibazo uyu munsi ku bukungu.”

Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa, FAO Food Price Index, mu mezi atatu ashize akurikirana y’umwaka wa 2021, ni kuvuga kuva muri Kanama kugera mu Ukwakira, ibiciro by’ibiribwa ku Isi byariyongereye cyane bwa mbere mu myaka icumi ishize, ibintu byatewe n’umusaruro muke ndetse n’ubwinshi bw’abashaka ibiribwa ku Isi.

 Ibi bivuze ko ibihugu byohereza  ibiribwa  byinshi  mu mahanga byungukira muri izi zamuka ry’ibiciro iri ku Isi.

U Rwanda narwo rugaragaza ko rushyize imbaraga mu kohereza ibicuruzwa byinshi hanze, aho imibare mishya igaragaza ko byiyongere kuri 58.8% mu gihembwe cya gatau cy’uyu mwaka.

Daniel Hakizimana