Umukuru w’Intara ya Dar es Salaam Paul Makoda yakuyeho icyemezo cyari cyafashwe n’umukuru w’Akarere ka Ilala wabuzaga abantu gusenga mu minsi y’imibyizi.
Sofia Mjema yari yabujije abantu birirwaga mu masengesho abasaba ko bajya mu mirimo bagakora kuko amasengesho atariyo azabatunga.
Uyu mutegetsi w’Akarere yavugaga ko iminsi yo kuwa Gatanu kuba Islam ,kuwa Gatandatu kubadive no ku Cyumweru kubarokore bihagije, kuruta uko abantu bakwirirwa bahimbaza badakora.
Umutegetsi mukuru w’Intara ya Dar es salam Paul Makonda yabwiye ikinyamakuru Mwananchi ko ibyavuzwe n’umuyobozi wa Ilala ari ukuri, abantu bakwiye gukora ntibirirwe mu nsengero, ariko yibutsa ko imyemerere nayo ari ikintu cyo kubahwa.
Bwana Makonda yabwiye Mwananchi ko ibijyanye n’imyemerere ari ibintu bidakwiye guhubukirwa abantu baba bakwiye kuganira bakigishwa badahutajwe.