Burundi: Abishe Ndadaye ntibaramenyekana

Mu mwaka ushize leta y’u Burundi yasohoye impapuro zo guta muri yombi Pierre Buyoya wahoze ari Perezida w’u Burundi akekwaho uruhare mu rupfu rwa Melchior Ndadaye, uruhande rwe ruvuga ko kugeza ubu rutazi ibiri muri dosiye imurega.

Imanza z’abakekwaho uruhare mu rupfu rwa Ndadaye n’ubu ntizirarangira, hari bamwe mbere bahamijwe icyaha, biganjemo abasirikare bato.

Leta y’u Burundi ubu ivuga ko umugambi wo kwica Perezida Melchior Ndadaye n’abandi bategetsi bari ku ruhande rwe, wacuzwe na Pierre Buyoya wahise ufata ubutegetsi.

Uyu ni nawe uri ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’abantu 17 rwasohowe n’umushinjacyaha w’u Burundi mu kwezi kwa 11 umwaka ushize.

Pierre Buyoya ubu aba mu buhungiro mu mahanga, akaba agaragara mu bikorwa binyuranye by’umuryango w’ubumwe bwa Afurika nk’umugishwanama w’inararibonye mu butegetsi.

Ubucamanza bw’u Burundi bwasohoye impapuro zo kumuta muri yombi kubera uruhare ashinjwa mu bwicanyi kuri Bwana Ndadaye n’abandi bategetsi bakuru.

Maître Yerim Tiam, Umufaransa uri mu bunganira Bwana Buyoya mu mategeko, yabwiye BBC ko umukiriya we, n’ubwo atahamagajwe n’ubucamanza bw’u Burundi, ariko bunamuhamagaye atabwitaba.

Uyu mwunganizi wa Bwana Buyoya avuga ko ubucamanza bw’u Burundi butigeze buhamagaza Buyoya ko kugeza ubu batanazi ibyaha aregwa.