Africa y’Epfo ibonye guverinoma yiganjemo abagore mu mateka

Perezida w’Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa yatangaje guverinoma ye nshya, aho ½ cy’abaminisitiri bayigize ari abagore. Ni ubwa mbere mu mateka, umubare nk’uyu w’abagore ugaragaye mu baminisitiri b’Afurika y’Epfo.

Mu buryo busa n’ubutunguranye, umugore umwe wagaragaye mu ba minisitiri ni uwo mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi.

Yagize utavugarumwe n’ubutegetsi umaze igihe Patricia de Lille uhagarariye ishyaka ‘Good Part’, Minisitiri w’Ibikorwaremezo.

Ishyaka rya ANC ryatsinze amatora kuwa 8 Gicurasi uyu mwaka.

Umanyamakuru wo muri Afurika y’Efpo Verashni Pillay, yabwiye itangazamakuru mpuzamahanga ko icyemezo cyo kugira ½ cy’abagore muri guverinoma gisa n’icyaratunguranye, gusa ngo ni ibyerekana ko Umukuru w’Igihugu afite ingamba nshya.

Ramaphosa yagabanije abaminisitiri, bava kuri 36 bagera kuri 28.

Yarahiriye kurandurana ruswa n’imizi, gusa abakurikiranira hafi ibyo mu gihugu cy’Afurika y’Epfo bavuga ko yarengeje ingoyi Visi Perezida we David Mabuza.

Mabuza, umunywanyi wa hafi wa Jacob Zuma wahoze uyoboye Afurika y’Efpo, yahakanye ibyaha ashinjwa by’ubwicanyi mu nyungu za politiki no gukoresha amafaranga atemewe.

Biteganijwe ko aba baminisitiri barahira kuri uyu wa kane.

Leave a Reply