RDC: 30 barohamye mu bwato barapfa mu karere ka Inongo

Umuyobozi
w’Akarere kitwa Inongo kabereyemo iriya mpanuka witwa Simon Mbo Wemba, avuga ko
bariya aribo bamaze kuboneka ariko bagishakisha abandi.

Iriya
mpanuka yabereye mu kiyaga kitwa Mai-Ndombe. Hari amakuru avuga ko buriya bwato
bwarimo abantu bagera kuri 350.

Kugeza
ubu ngo imibare iracyari iy’agateganyo. Ubwikorezi bukoresheje ubwato muri Repeburika
Iharanira Demokarasi ya Kongo ni bwo bukunda gukoreshwa, kubera ko nta mihanda
ikoze neza ihaba kandi kubera ubunini bw’igihugu hakaba nta bibuga by’indege
byinshi bihaba.

Abicwa
n’amazi akanshi nta makote y’ubutabazi baba bambaye, kandi abenshi ntibaba bazi
koga.

Muri
Mata, 2019 impanuka ebyiri zahitanye abantu 167. Byatumye Perezida Tshisekedi
ategeka ko abafite ubwato batwaramo abagenzi bagomba gushaka amakoti
y’ubutabazi.

Repubulika
Iharanira Demukarasi ya Kongo ni cyo gihugu kinini mu bindi biri munsi
y’ubutayu bwa Sahara. Kubera intambara zihamaze igihe mu bice byinshi, byatumye
kidatera imbere mu bikorwa remezo byinshi.

Akarere
ka Inongo ni ko karimo umugi mukuru w’Intara ya Mai-Ndombe. Muri 2009 imibare
yerekenaga ko kari gatuwe n’abaturage 45 159.

Leave a Reply