Uganda: Ntabwo nshaje ahubwo nagabanyije ibiro –Perezida Museveni

Perezida Yoweli Kaguta Museveni yateye utwatsi abamuvugaho gusaza no kugira imbaraga nke bitewe n’uko asigaye agaragara avuga ko atari ugusaza cyangwa se uburwayi ko ahubwo yagabanije umubyibuho k’ubushake.

Mu kiganiro n’abakurikira uyu mutegetsi ku mbuga nkoranyambaga bavuze ko ashaje akwiye kureka kwizirika k’ubutegetsi agaharira abandi.

Mu itangazo rigenewe itangazamakuru ririmo ubutumwa yageneye abaturage rigaragara ku rubuga rw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Perezida Museveni yemeje ko ubu afite ibiro 76 yarigeze kugira 106.

 Ibi ngo si uburwayi ahubwo ni imyitozo akora yo kugabanya amavuta mu mubiri yabiteye.

Ikinyamakuru Chimpreports cyanditse ko bwana Museveni yavuze ko yamenye ibibi byo kubyibuha akaba asigaye abirwanyiriza kure, ashimangira ko abamushinja kugundira ubutegetsi bakwiye kubirekera ishyaka rye NRM kuko ariryo rizagena niba aziyamamariza manda ya karindwi umwaka utaha.