Ishyirahamwe ry’abarimu mu gihugu ryavuze ko ritewe impungenge n’ubwiyongere bw’amashuri yigenga menshi hafi kuruta aya Leta.
Iri shyirahamwe riravuga ko politiki y’igihugu yo guha buri cyose abikorera bizashegesha uburezi bw’iki gihugu.
Ikinyamakuru Nation cyandika ko aba barimu bavuga ko muri iki gihe buri shuri rya Leta hari kuza abashoramari bakahashyira ayigenga.
Ngo nubwo Igihugu kibirenza ingohe bwose bizagira ingaruka k’uburezi kuko abayazana batazanwa n’ineza y’uburezi bashaka amafaranga ari abacuruzi.