Uganda: Igisa nk’imirwano mu Nteko Ishingamategeko

Bamwe mu banyapolitiki bacitse ururondogoro mu matora y’abagore, bajya mu Nteko Ishingamategeko bageraho banafatana mu mashati bararwana.

Nathan Nandara Mafadi, umunyamabanga mukuru w’ishyaka FDC yafataniye na Depite Samson Lokelis mu matora mu karere ka Kaboong.

Ikinyamakuru Chimpreports cyanditse ko aba bagabo bakijijwe n’inzego z’umutekano kuko ibyo guhanganisha amashyaka byarenze bagasebanya.

Nathan Nandara Mafadi umunyamabanga mukuru w’ishyaka FDC yari muri aka karere akurikirana inyungu z’umukandida wa FDC naho Samson Lokelis yarahagarariye inyungu z’umukandida w’ishyaka riri k’ubutegetsi NRM.

Chimpreports yanditse ko intambara yadutse ubwo depite Lokelis yabwiraga abaturage gusaba uyu muyobozi mu ishyaka FDC amafaranga kuko aricyo cyamugenzaga.

Mu kumusubiza uyu muyobozi mu ishyaka rya opposition FDC, yamucyuriye ko abadepite bahagarariye akarere ka Karamoja ko mu nteko ari imburamumaro baba bakebaguza ibiryo byo muri ‘restaurent’ byahiye ngo bajye kwirira.

Uku gusebya umuyoboke w’ishyaka NRM ko mu nteko begenzwa n’inda, byatumye bahita barwana bakizwa n’inzego z’umutekano.