Uganda: Bobi Wobi wine ngo azaba Perezida w’Igihugu muri 2021

Umudepite utavuga rumwe n’ubutegetsi Robert Kyagulanyi wamenyekanye nka Bobi Wine yabwiye abamukurikira ko Museveni yibeshye ubwo yavugaga ko ihuriro rye People Power nta gaciro rikwiye guhabwa.

Ikinyamakuru Chimpreports cyanditse ko Bobi Wine yabivuze ubwo yatangizaga igikorwa by’ubukangurambaga bwa People Power mu gihugu.

Uyu muririmbyi wahindutse umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi yanaboneyeho gutangaza ku mugaragaro ko azahangana na Peresida Yoweri kaguta Museveni mu matora ya Perezida muri 2021.

Uyu mudepite uhagarariye agace ka Kyadondo y’uburasirazuba avuga ko abamushyigikiye badakwiye gucibwa intege n’ibitangaza n’ishyaka riri k’ubutegetsi kuko akurikije uko rubanda yakiriye impinduka ashaka kuzana abona bazagera kure kandi ko gahunda ari ukujya k’ubutegetsi muri 2021.