Bobi Wine amaze kwitaba urwego rw’ubugenzacyaha

Umudepite wa Kyadondo y’uburasirazuba, Ssentamu  Robert Kyagulanyi wamenyekanye cyane nka Bobi Wine ku izina ry’ubuhanzi, yaraye agejejwe imbere y’urukiko rwa ‘Buganda Road’ mu murwa mukuru wa  Uganda, Kampala, ashinjwa kudakurikiza ‘status’ imugenga, icyaha yakoze mu kwa 7 kwa 2018.

Ikirego cy’ejo ku wa mbere kiramushinja hamwe n’umuvandimwe we Fred Nyanzi Ssentamu, uwitwa David Lule, Edward Sebufu n’abandi kuba barasuzuguye amategeko, bagategura imyigaragambyo mu buryo bunyuranije n’ingingo ya 116 mu gitabo cy’amategeko ahana.

Bobi Wine afungiye by’agateganyo 
muri gereza ya Luzira kugeza kuwa kane taliki ya 2 z’ukwezi kwa 5
tuzatangira ejo, akazasubira mu rukiko kuburana ku byo aregwa.

Abajijwe niba hari icyo yabwira urukiko mbere yo gukomeza
afunzwe, Bobi Wine yagize ati  “murakoze kuri aka kanya  mumpaye, mfite icyizere ko atari njye uri mu
rubanza, ni urukiko ubwarwo ruri mu rubanza, nta cyaha na kimwe nakoze, ndi
hano gusa kuko ntemeranywa na politique iyoboye igihugu, by’umwihariko Perezida
Museveni.”

Bobi wine yongeyeho ko roho ye yizeye ko atari mu rukiko kubwo
kwiba ibya rubanda cyangwa kwica umuntu, ahubwo yishimiye kuba ari mu rukiko
kubwo kurwanirira  rubanda, Perezida
w’urukiko na buri munyagihugu wese.

Uyu munyamuziki winjiye muri politique, yavuze ko azakomeza
kurwanya imisoro ibogamye no kurwanirira ubutabera kuri bose, niba ari
kubabazwa kubera byo, nta pfunwe afite bigomba kuba, kuko ayo mateka ngo azamucungura.

Abandi baregwa hamwe na Bobi Wine, bakomeje kuba mu buhungiro
kuva taliki ya 11 z’ukwa 7 k’umwaka ushize mu mihanda ya Kampala, bashinjwa
gusuzugura ingingo za 5 ni iya 10 z’amategeko agenga umudendezo wa rubanda
bategura inama rusange y’abaturage batabimenyesheje ubuyobozi ubwo aribwo
bwose, batanujuje ibisabwa cyangwa ngo banakorane na police ngo yemeze ko abayitabiriye
bose nta ntwaro bitwaje.

Leave a Reply