Tanzania: Imbabazi za magufuli zateje ururondogoro

Imbabazi Perezida John Joseph Magufuli ari gutanga ku bahoze mu butegetsi bagomye zavugishije abatari bake.

Muri iyi minsi umutegetsi mukuru mu gihugu ari gutanga imbabazi kubahoze ari Abaminisitiri banabana mu ishyaka CCM bagomeye ingoma ye.

Habanje January Makamba na William Ngeleja, muri icyi cyumweru hajyaho Nape Nnauye watutse bwana Magufuli mu kiganiro yagiranaga kuri telefone n’undi wahoze mu butegetsi yajya kugatebe akaba umurakare.

Uyu ngo ibiganiro bye kuri telefone byafashwe rwihishwa n’abashinzwe itumanaho muri Peresidanse ya Tanzania yatutse Perezida Magufuli anarenzaho ko yarenzwe n’inyota y’ubutetegetsi.

Nawe aherutse kujya ku mavi asaba imbabazi aranazihabwa.

Kuri ubu abakoresha imbuga nkoranyambaga muri Tanzania bacitse ururondogoro kuri izi mbabazi zije zisukiranya, bibaza undi murakare waba utahiwe kuzisaba no kuzihabwa, ariko habamo abavuga ko batazishira amakenga.

Hari uwavuze ko kuba Magufuli ari gutanga imbabazi gutya bwikwiye kwerekana ko abanyapolitiki atari abo kwizerwa.

Ikinyamakuru The Citizen cyanditse ko ikibazo nyamukuru gifitwe n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, ari iki ng’iki: Ninde wundi utahiwe?

Hari abagerageje kwatsa umuriro bavuga ko haba hatahiwe ba Membe na Makamba abandi bati iki kimwaro ntigishoboka byaba ari agahomamunwa mu gihugu.