Sudan y’Epfo: Uwahoze atwaye inyeshyamba abona ubumwe butashoboka muri iyi Gicurasi

Umukuru w’inyeshyamba muri Sudan y’Epfo Riek Mashar yavuze ko bigoye ko mu kwezi kwa 5, we na Perezida Salva Kiir, bazaba bashyizeho guverinoma yinzibacyuho iganisha k’uguhagarika intambara.

Ikinyamakuru The East African cyanditse ko Machar yabwiye itangazakuru mpuzamahanga ko kuri ubu igihugu kititeguye kuko abaturage bavuye mu byabo imbere mu gihugu, bagifite ikintu k’icyoba cyo gusubira mubyabo.

The East African yandika ko Mashar yemera ko ibiganiro bagiranye na Papa Francis bizatanga umusaruro ariko agasanya mu kwezi kwa 5, hari byinshi byaba bitarajya mu buryo ngo iyi guverinoma, agomba kubera visi Perezida, ijyeho.

Gusa yasabye mugenzi we Salva Kiir bahanganye ko azemera akirengera umusaraba w’imijugujugu izamuterwa kuko kudashyiraho iyi guverinoma, bizakurura imvururu mu gihugu bikazatuma byose byegekwa kuri Perezida Kiir.

Leave a Reply