Societe civile yatangaje iyi mibare by’Abasiviri baguye mu bitero byagabwe mu gace ka Beni mu gihe cy’iminsi irindwi gusa yatanze impuruza ko uyu mutwe ukomeje gucugana imbaga ku muhanda wa Mavivi-Kainama mu gihe ingabo za Leta ya Kinshasa FARDC zikomeje ibikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro mu gace ka Beni.
Abategetsi muri ‘territoire’ ya Beni banavuze ko hari abandi baturage babiri baburiwe irengero, n’izindi nzu eshatu zatwitswe muri ibi bitero binyuranye bya ADF iri kugaba kuva kuwa kabiri w’icyumweru gishize muri aka gace.
Inyandiko yiswe ngo abaturage ba Mavivi-Kaima batanzweho igitambo, yanashyikirijwe umuyobozi w’ibikorwa bya gisikare SOKOLA 1, ivuga ko abaturage bari no kwicwa no mu bice birimo ibirindiro bya FARDC, igasaba ko umuhanda wa Mavivi-Kainama wacungirwa umutekano bikomeye, kandi imitwe y’aba MAI MAI igikorera muri Beni nayo igahigwa bukware.
Abagenerare bagera ku 10 ba FARDC boherejwe i Beni mu bikorwa byo kurwanya umutwe wa ADF.