Umuhanzi ukomeye unakunzwe mu gace ka Guru, Bosmic Joyce Otim yakomeretse bikomeye ubwo Police ya Uganda yarasaga amasasu itatanya abitabiriye ibikorwa byateguwe n’ihuriro rya ‘People Power’ ya Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi wine, mu isoko mu mujyi wa Guru.
Abateguye ibi bikorwa biri kuzenguruka muri Uganda, babwiye ikinyamakuru cya Chimpreports ko bigamije kwamagana ibiherutse gutangazwa n’urubyiruko rwa Guku, ko rushyigikiye ko Perezida Museveni aziyamamariza ubuperezida mu matora ya 2021.
Ibi bikorwa byari byitabiriwe n’abantu benshi barimo n’abahanzi nk’uyu muhanzi, Bosmic Joyce Otim uzwi mu ndirimbo zikunzwe n’abaturage, zinenga ubutegetsi bubi na ruswa mu bandi bategetsi ba Kampala.
Abaremye isoko bavuga ko aba bahanzi babanje kujya ku isoko ejo ahagana saa 10h00, bakababwira ko bagiye kubataramira ku buntu mu rwego rwo kwizihiza umunsi w’irayidi, ariko nyuma baje kumvikana banenga ubuyobozi bw’ibanze.
Polisi yahise ihagera itatanya abateraniye aho bari bakomeje kwiyongera, batangira no kuyitera amabuye, nayo itangira kurasa mu kirere.
Mu iyi mirwano nibwo Bosmic yakomeretse mu mutwe, bivugwa ko yakomerekejwe n’ibuye ryari ritewe Polisi.
Polisi yahise ifata ibyuma byakoreshwaga mu kurangurura amajwi n’imodoka yakoreshwaga.
Polisi ya Guru yanze kugira icyo ibwira abanyamakuru kuri ubu bushyamirane, ibayobora ku muvugizi wa Polisi ya Aswa Jimmy Patrick Okema, nawe wabwiye abanyamakuru ko yari yagiye i Namugongo kwizihiza umunsi w’Abagande bahowe Imana .
‘People Power’ iyobowe n’umudepite wa Kydondo y’Uburasirazuba Robert Ssentamu Kyagulanyi Bobi Wine, irakunzwe cyane muri Gulu nyuma y’aho ahaburaniye ashinjwa ubugambanyi.