Tanzania: Abadepite bataye abana bagiye gushyirwa ahagaragara

Perezida w’Inteko Ishingamategeko ya Tanzania Job Ndugai  yavugiye mu Nteko  ko aza gutangaza amazina y’abadepite bataye abana mu rwego rwo gushyigikira Ministiri w’Umuryango Kangi Lugola uherutse kuvuga ko bamwe bana bari mu mihanda b’inzererezi basa na bamwe mu badepute.

Ndugai ati “ ndemeranya na Lugola ko bamwe mu bana basa na bamwe mu badepite, ndabizeza ko umunsi umwe nzagaragaza urutonde rw’abo badepite bataye abana babo, kuko nakiriye ibirego biturutse ku bagore batandukanye.”

Minisitiri Lugola yabivuze arengera abagore bafite abana bihakanywe na ba se bakabata, ko hakwiye gukurikizwa amategeko bakamenya ko babyaye kandi bakagira uruhare mu kurera.

Leave a Reply