Butaro: 30% by’abaganga barahava kubera kubura amacumbi

Abaganga bakora mu bitaro bya Butaro bakomeje kwinubira ibura ry’amazu bakodesha hafi y’akazi cyangwa mu karere ka Burera kose, bigatuma bahitamo kujya kurara mu karere ka Musanze, abandi bagasezera akazi ku bwo kubura  aho barara.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera buravuga ko bugiye gukemura ikibazo cy’ibura ry’amacumbi mu Murenge wa Butaro,

Dushimirimana Emmanuel uhagarariye abaforomo n’ababyaza mu bitaro bya Butaro, ndetse na Nyirabarame Valentine umuforomo muri ibyo bitaro, bombi baravuga ko kubura amazu bacumbikamo bibakomereye cyane.

Emmanuel ati “ Tugira ikibazo cya gusezera ku mirimo kubera ko abakozi batagira aho baba; baba bacumbika hirya no hino, nta n’amazu ahari yo gucumbikamo, n’uko abakozi badafite aho bigishiriza abana babo, ugasanga nyine abana babyaye batabona aho biga, ibyo bigatuma akenshi na kenshi ibitaro bigira abakozi basezera imirimo.”

Nyirabarame nawe ati “ Urugero nko kuba hatari amacumbi biratubangamira cyane, kuko ntiwabona inzu iteye sima imeze neza ushobora gukodesha ngo ubanemo n’abana. Ikindi na none kuba hatari amashuri biratubangamira kuko iyo umaze kugira umwana, byanze bikunze uba ugomba kujya gushaka inzu i Musanze kugira ngo umwana wawe abone aho yiga bimworoheye.”

“Biratuvuna mu gutaha, byanze bikunze tuba tugomba gukora, warara izamu uba ugomba kubona akuruhuko ukajya no gusanga abo bana kuko tuba twabasigiye abakozi gusa.”

Kubura amacumbi hafi y’ibitaro bya Butaro, ngo bituma abakozi hafi ya bose bakora bitahira mu karere ka Musanze, ugasanga bigira ingaruka zitandukanye cyane cyane ku barwayi.

Nyirabarame arakomeza “Urugero iyo bigejeje nko mu masaa kumi, ndi butahe nkajya kureba abana nkorera ku gitutu, rimwe na rimwe nkaba na ‘hand over’ ntayikora neza kubera mba ndi gusiganwa n’amasaha, n’imodoka nayo kuyibona ni ikibazo. Biba bigusaba gukora wihuta kugira ngo imodoka itagusiga, ugiye no kureba abo bana, ujye no gukura uwagiye ku ishuri.”

Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana Munyaneza Joseph avuga ko kubaka amacumbi muri ako gace, bizajyana n’igishushanyombonera, ngo ku buryo bari kuvugana n’abikorera, mu gihe cya vuba amacumbi akazatangira kubakwa.

Ati “Mu bijyanye n’amahoteli n’amacumbi bizajyana n’ishyirwa mu bikorwa ry’igishushanyombonera cy’umujyi wa Butaro, ku buryo mu minsi iri imbere aho bizaba byatangiye kugaragara… igishushanyombonera  cyo cyarakozwe n’ubu ugiye kubasura wasanga imihanda irimo gucibwa, buri kintu gifite aho cyagenewe, na ririya soko mwabonye rigiye kwimuka, hamwe mabonye agakiriro kari ruguru, byose bizakorwa hakurikijwe igishushanyombonera.”

Gusa Dr Mpunga Tharcisse Umuyobozi w’ibitaro bya Butaro we agaragaza ko kubwo kubura amacumbi, ngo umubare w’abaganga bakomeje gusezera akazi ukomeje kwiyongera.

Ati “ Abamaze gusezera bagera kuri 30% uyu mwaka; ni urugero rufatika, kandi tuba twakoze ibishoboka byose, twabahaye amahugurwa bamaze kugera ku rwego ruzima twishimye ko bagiye gutangira gukora neza, ukajya kubona bose baragiye, ukongera ugatangira bundi bushya, ni nko guhinga isuri itwara.”

Umuhoza Honore