Gutinya kwirukanwa ku kazi ni nko gutinya urupfu-Mashami

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Amavubi) Mashami Vincent yemeza ko ntabwoba atewe no kuba yavanwa ku kazi ko kuyitoza nyuma yo kunanirwa kuzuza bimwe mu byari bikubiye mu nshingano yahawe.

Ibi Mashami Vincent yabibwiye itangazamakuru nyuma yo gutsindwa imikino ibiri mu nzira yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika ‘CAN’ cya 2021, aho umukino wa mbere u Rwanda rwawutsinzwemo 2-0 na Mozambique i Maputo, undi mukino ruwutsindwa na Cameroon 1-0 i Kigali.

Ibi byatumye benshi bibaza ku hazaza h’uyu mugabo kuko amasezerano y’amezi atatu yari yahawe nk’umutoza mukuru w’ikipe, yari yasabwe gusezerera ibirwa bya Sychelles mu nzira yo gushaka itike ijya mu gikombe cy’Isi cya 2022, yari yasabwe kandi guhesha u Rwanda itike yo gukina CHAN ya 2020 izabera muri Cameroon no gushaka amanota ane kuri Cameroon na Mozambique mu nzira yo gushaka itike yo CAN ya 2021 izabera muri Cameroon.

Uyu mutoza mu mezi atatu yari yahawe yabashije gusezerera Ibirwa bya Sychelles mu nzira yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 ndetse anafasha Amavubi kubona itike ya CHAN ya 2020 asezereye Ethiopia, ariko bwa nyuma kubona amanota ane kuri Cameroon na Mozambique biramunanira.

Kutagera ku nshingano yari yahawe muri aya mezi atatu Mashami yemeza ko ntabwoba bimuteye bwo kuba yatakaza akazi ke mu Mavubi nk’uko yabibwiye itangazamakuru nyuma y’umukino Cameroon yatsinzemo u Rwanda 1-0, umukino wabaye kuri iki Cyumweru tariki 17 Ugushyingo.

Mashami yagize ati “Nta kibazo kirimo kuko buriya akazi kacu ntiwavuga ngo uratinya kwirukanwa kuko ni nko kuvuga ngo urashaka guhunga urupfu. Urupfu isaha iyo ariyo yose rwagushakira rwakubona n’iyo waba uri mu buvumo, aho waba uri hose rwagukurayo. Icyo ndeba njyewe ni uko nagerageje gukora inshingano zanjye uko nshoboye ubwo ahasigiaye n’aho abampaye inshingano hanyuma ubuzima  buzakomeza.”

Mu mezi atatu Mashami Vincent yari yahawe yatoje u Rwanda mu imikino umunani arufasha gutsinda imikino ine, runganya imikino ibiri, rutsindwa ibiri.

Kugeza ubu mu nzira yo gushaka itike yerekeza muri CAN 2021 izabera muri Cameroon, u Rwanda ni urwa nyuma mu itsinda F ruherereyemo n’ubusa ku manota atandatu rukaba rusigaje imikino ine muri iri tsinda aho ruzakinira ibiri hanze n’indi ibiri mu rugo.

Peter Uwiringiyimana