Umuyobozi muri WDA ‘afunzwe akekwaho’ ruswa

Umukozi mu kigo cy’igihugu cy’imyuga n’ubumenyi ngiro(WDA) ushinzwe gukurikirana ubuziranenge bw’ibikorerwa muri za TVET( Standards and Guidelines for Quality TVET Specialist) witwa Dr Habimana Theodore afunzwe ‘akekwaho’ ruswa.

Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha Marie Michelle Umuhoza yabwiye Umuseke ko ayo makuru ari yo, ko Dr Theodore Habimana afunzwe, akaba ari gukurikiranwaho ruswa.

Ati “Uwo arafunze turi kumukurikiranaho icyaha cya ruswa.”

Abajijwe ingano y’amafaranga Dr Habimana yaba akurikiranyweho kwaka ho ruswa, Umuhoza yavuze ko bikiri mu iperereza.

Umuhoza avuga ko Dr Habimna Theodore afungiye kuri station ya Kicukiro akaba yarafashwe ku wa Gatanu taliki 20, Ukuboza, 2019.

Ubushakashatsi buherutse gusohorwa n’Umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane Transparency International Rwanda bwerekanye ko ibigo byigisha ubumenyingiro (TVETs)biza  ku mwanya wa mbere mu bigo bya Leta  birimo ruswa nto( bribe) kurusha ibindi.

Ruswa yagaragaye muri ibi bigo yihariye 12.8% ya ruswa yose yagaragaye mu bigo bya Leta byakozwemo ubushakashatsi nk’uko ubushakashatsi bwa Transparency International Rwanda bubyemeza.

Uko inzego za Leta zirushanwa kugaragaramo ruswa:

-TVETs (12.80%),
-Traffic Police (12.40%),
-Urwego rw’abikorera (9.90%),
-RIB (8.50%)
-Ubucamanza (8.30%),
-WASAC (6.40%),
-Ubuyobozi bw’ibanze (5.50%),
-REG na sosiyete sivile (5.50%)
–RURA (5%)