Ingengo y’imari nke igenerwa abafite ubumuga ntituma ibibazo byabo bikemuka

Komisiyo y’imibereho y’abaturage n’uburenganzira bwa mu ntu muri Sena y’u Rwanda yari yahamagaje inzego zireberera abafite ubumuga zirimo Inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga n’Ubumwe nyarwanda bw’abafite ubumuga kugira ngo imenye ibiri gukorwa mu guteza imbere uburezi n’ubuvuzi  bw’abafite ubumuga,ni igikorwa Komisiyo ya sena yakozwe kuri uyu wa 16 Gicurasi,Mbere y’iki gikorwa abasenateri bagize iyi komisiyo bari babanje kuzenguruka hirya no hino mu gihugu kureba uko abafite ubumuga biga bakanivuza,bisa n’aho ibyo babonye nta gishya kirimo kuko ari nabyo bibazo abafite ubumuga basanzwe bafite.

Ati:imibare yabantu bafite ubumuga ntabwo izwi, twabazaga abayobozi bo mu midugudu nabahagarariye inzego zabafite ubumuga,bakatubwira ko ntabana bahari batiga kubera ubumuga, twabajije abana tuti, ntabana muzi batiga abana bakatubwira kobahari bakatujyanayo hari abo twagiye dusanga mu nzu ababyeyi babakingiranye,hari uwo twasanze yarabaye nkigisimba kubera imyaka myinshi amaze akingiranmye mu nzu

Ati: hari abafite inyunganira ngingo zishaje, mubyukuri mugerageze kugera kubagenerwabikorwa ko bashobora kubona izindi,hari abo twabonye byateye ubundi burwayi bamuhaye nkakagare cyangwa imbago,afite imyaka 13 ubu akaba afite 30 ugasanga arimo aragenda yunamye kuko uburebure bwe ntabwo bijyanye.

Icyakora birashoboka ikibazo gihatse ibindi mu byo abafite umuga mu ngeri zitandukanye bafite ari ihezwa bagikorerwa mu muryango urugero kuri ibi n’uyu mukobwa w’imyaka 37 urwaye I ndwara izwi nk’igiciro ntitwashimye kugaragaza imyirondoro ye ariko ibimuhaho mu muryango we ni urugero rw’ihezwa rigikorerwa abafite ubumuga.

ati:  ubona Mama amaze gusa naho yahaze ubumuga bwanjye, ngo ntacyo mumariye abandi bana bamuhaye abuzukuru ariko njyewe nsazioye murugo nkicyo kintu kirambabaza

Inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga yemera ko ibibazo abasenateri babonye koko bihari yaba mu kwivuza no kwiga,icyakorwa bwana Emmanuel Ndayisaba umunyamabanga nshingwa bikorwa w’iyo nama avuga ko ingengo y’imari idahagije no kuba inama ayobora yaragabanirijwe abakozi ari zimwe mu nzitizi zituma gukemura ibyo bibazo bigenda biguruntege.

Ati: ikibazo ni ingengo yimari,twe tuyibonye twayikora ikindi commission bayigabanyirije abakozi kandi akazi ntikagabanuka aro twari 22 ariko barabagabanya dusigara turi 8 rereo gukurikirana biriya bibazo byose biragoranye.

N’ubwo umubare w’abafite ubumuga mu Rwanda bivugwa ko utazwi neza inama y’igihugu y’abafite ubumuga ivuga ko imibare yari yagerageje gukusanya mu mwaka wa 2015 yagaragaje ko abafite ubumuga bari ibihumbi 156 000 ni imibare ishidikanywaho kuko byagaragaye ko hari imiryango nan’ubu ikibahisha.

Abana bafite ubumuga kandi bugarijwe n’ikibazo cyo guta ishuri kurenza ibindi byiciro kubera ibikorwa remezo bitaborohereza no kuba nta bumenyi buhagije mu kwita ku bana bafite ubumuga abarimu bafite.

Tito DUSABIREMA