Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Kalimba wigeze kuba umusenateri yitabye Imana - FLASH RADIO&TV

Kalimba wigeze kuba umusenateri yitabye Imana

Kalimba Zephyrin wahoze ari umusenateri yitabye Imana mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira kuri uyu wa Mbere, azize uburwayi.

Kalimba wari umaze iminsi arwaye, yaguye mu bitaro byitiriwe umwami Faysal biherereye mu mujyi wa Kigali.

Umuyobozi w’Umuryango w’Ababumbyi bo mu Rwanda (COPORWA) Bavakure Vincent, yahamirije IGIHE ko Kalimba yitabye Imana azize uburwayi.

Uyu muryango COPORWA, Kalimba yahoze awuyobora mbere yo kuba umusenateri mu mwaka wa 2012.

Bavakure yagize ati “Nibyo yitabye Imana n’ubu turi muri gahunda yo kumushyingura, yitabye Imana mu ijoro ryakeye azize uburwayi.”

Biteganyijwe ko Kalimba Zephyrin azashyingurwa kuri uyu wa Kane tariki 6 Mutarama 2022.

Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin na we yabwiye IGIHE ko yamenye amakuru y’urupfu rwa Kalimba, dore ko yari amaze iminsi arwaye.

Kalimba asize umugore n’abana.

Mu mwaka wa 2012 yatoranyijwe mu basenateri 8 bashyirwaho na Perezida wa Repubulika, umwanya yagumyeho kugeza mu 2020 ubwo manda ye yarangiraga.