Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Australia: Kardinali George Pell yagizwe umwere ku cyaha cyo gusambanya abana - FLASH RADIO&TV

Australia: Kardinali George Pell yagizwe umwere ku cyaha cyo gusambanya abana

Kardinali George Pell yasohotse muri gereza nyuma yaho urukiko rukuru rwa Australia rutesheje agaciro icyemezo cy’urukiko rwari rwaramuhamije cyo gusambanya abana.

Pell w’imyaka 78 y’amavuko yahoze ari umubitsi w’ibiro bikuru bya Kiliziya Gatolika i Vatican.

Ni we wari uwo ku rwego rwo hejuru cyane muri Kiliziya Gatolika ufungiwe ibyaha nk’ibyo.

Mu mwaka wa 2018, inteko y’abacamanza yasanze ko yasambanyije abana babiri b’abahungu mu mujyi wa Melbourne muri Australia mu myaka ya 1990.

Ariko kuri uyu wa kabiri urukiko rukuru rwa Australia rwatesheje agaciro uwo mwanzuro w’abo bacamanza.

Byatumye ako kanya igihano cy’imyaka itandatu Kardinali Pell yari yarakatiwe gihita kiburizamwo.

Pell yari yarakomeje kuvuga ko ari umwere, kuva polisi yamumenyesha ibyo aregwa mu kwezi kwa gatandatu mu 2017.

Urubanza rwe rwashyize Kiliziya Gatolika mu mazi abira, akaba yari yarigeze kuba umwe mu bajyanama bakuru cyane ba Papa.

Inteko y’abacamanza barindwi b’urukiko rukuru rwa Australia bemeje bose nta n’umwe uvuyemo ko Kardinal Pell ari umwere.

Bavuze ko basanze inteko y’abacamanza bari baramukatiye igifungo mbere batari barize neza ku bimenyetso byose byagaragajwe mu rubanza.