Abantu batatu bari barwaye icyorezo cya Corona basezerewe bituma umubare w’abamaze gukira iki Cyorezo mu Rwanda ugera kuri 7 nk’uko byemezwa na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda.
Mu itangazo ry’iyi Minisiteri rigaragaza ko mu bipimo 806 byafashwe uyu munsi uyu munsi nta murwayi mushya wanduye Coronavirus byagaragaje., Bivuze ko abarwayi ba Coronavirus kuri ubu bagera kuri 98.
Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo Abarwayi bane ba mbere basezerewe barimo Umurundi umwe n’Abanyarwanda 3.
Bose hamwe bakaba bari barwariye ku Kigonderabuzima cya Kanyinya.
Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko Abarwayi bose bavurirwa ahantu habugenewe ndetse ko bari koroherwa. Abenshi muri bo ubu nta bimenyetso bafite.
Leta y’u Rwanda iherutse kongera iminsi 15 ku giihe cyo gushyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo.