Amateka ya Papa Francis, imfura mu bana batanu ba Mario José Bergoglio

Umushumba wa Kiriziya
Gaturika ku Isi yose ni umwe mu bayobozi bakomeye ku isi, akaba ari no mu
bafata ibyemezo bigera ku bantu benshi. Ni umwe mu bavuga rikijyana.

Jorge Mario Bergoglio waje gufata izina rya Papa Francis amaze
kuba Umushumba wa Kiriziya Gaturika ku isi, yavutse ku wa 17 Ukuboza mu 1936
ahitwa Flores mu gace gaherereye mu murwa mukuru wa Argentine, Buenos Aires.

Ni imfura mu bana batanu ba Mario José Bergoglio na Regina María
Sívori. Se wa Papa Francis yari umwimukira ukomoka mu Butariyani, utuye muri Argentine.

Papa Francis yize amashuri abanza mu ishuri ry’Abasereziyani ba
Don Bosco i Buenos Aires, mu yisumbuye yiga mu ishuri ry’ubumenyingiro, naho
muri kaminuza yiga mu ishami ry’ikoranabuhanga mu butabire (Chemical Technology).

Nyuma y’aho yakoze imyaka mike mu bijyanye n’ibyo yize muri laboratwari
y’uruganda rwatunganyaga amafunguro (Hickethier-Bachmann Laboratory).

Mu
mwaka wa 1969 nibwo Bergoglio yahawe ubusaseredoti, muri 1973 na 1979 agirwa
umuyobozi ushinzwe kureberera abakirisitu bo mu ntara zose za Argentine aza
kugirwa Arikibishopu(Archbishop) wa Buenos Aires muri 1998.

Nyuma
y’imyaka itatu gusa ni ukuvuga muri 2001, Jorge Mario Bergoglio agirwa umukaridinari
na Papa Yohani Paul wa II.
Karidinari Jorge watorewe kuba Papa, i Vatikani yari ashinzwe imihango
mitagatifu n’itangwa ry’amasakaramentu, no gutanga ubutumwa bw’abapadiri, akaba
yari anahagarariye Komisiyo ya Vatikani muri Amerika y’Epfo.

Nyuma y’iyegura rya Papa Benedigito wa XVI ku wa 28 Gashyantare
2013, Bergoglio yatorewe kumusimbura ku wa 13 Werurwe muri uwo mwaka afata
izina rya Francis, mu rwego rwo guha icyubahiro Mutagatifu Francis wa Assisi.

Papa Francis yafashe iri zina kuko yari afatiye kuri Fransisiko
wa Assisi wicishaga bugufi agendeye ku Ivanjiri, akanafasha abakene mu buryo
budasanzwe. Ibi ni nabyo bikunze kugaruka mu mikorere ye, ndetse no mu mvugo ye
mu bihe bitandukanye.

Aha
Papa Francis yari mu mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu
nteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye.

Yagize
ati “Duhora duhangayikishijwe cyane
n’ahazaza h’uyu mubumbe, duhangayikishwa n’Isi tuzasigira abazadukurikira,
ariko uyu munsi ndetse na buri munsi ndabasaba buri wese mu bushobozi bwe ajye
yita kuri mugenzi we. Mwitaneho, mwubahane, bityo uyu muryango uzabe uhurije
hamwe, udakorera gusa kugarura amahoro ahubwo ukorera mu mahoho. Udakorera
kuzana ubutabera ahubwo ukorera mu mwuka w’ubutabera.”

Uretse
ururimi rw’Icyesipanyolo, Papa mushya avuga izindi ndimi zirimo, Igifaransa,
Igitaliyani, Ikidage n’Ikilatini.

Yvonne
MUREKATETE