Abantu bagera kuri batanu bamaze gupfa bazize indwara itaramenyekana, mu Ntara ya Kagera iri mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Tanzania.
Minisiteri y’ubuzima ivuga ko habonetse abantu barindwi bayifite kandi ko yohereje itsinda ry’abaganga gukora igerageza ngo hamenyekane iyo ndwara.
Abategetsi muri Tanzania bavuze ko iyi ari indwara idasanzwe, yishe abantu batanu mu karere k’umujyi wa Bukoba, mu ntara ya Kagera.
Ibimenyetso byayo birimo guhinda umuriro, kubabara umutwe, kunanirwa no kuva amaraso mu mazuru bizwi nk’imyuna, nk’uko umukozi ushinzwe uburezi muri leta Tumaini Nagu yabitangaje.
Madamu Tumaini yasabye abatuye ako gace gutuza no kwirinda gukora ku bantu banduye iyo ndwara.
Muri Nyakanga 2022, abantu barenga 20 bafite ibimenyetso nka biriya bavuzwe mu karere ka Lindi mu majyepfo ya Tanzania. Batatu nibo bishwe n’iyo ndwara.
Nyuma iperereza ryavuze ko basanze ari indwara yitwa leptospirosis ubundi yibasira inyamaswa, cyane cyane imbwa, ariko ishobora no kwandura mu bantu.