RDC: Tshisekedi yasabye abanye Kongo kugana ubuhinzi

Umutegetsi mukuru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Félix Tshisekedi yavuze ko bakwiye kuva mu myumvire yo gushingira ubukungu k’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro gusa.

Radio Mpuzamahanga y’Abafransa RFI ivuga ko mu ruzinduko i Bukavu bwana Félix Tshisekedi  yavuze ko abanye kongo bakwiye no kugana urwego rw’ubuhinzi kuko n’ubundi amabuye y’igihugu cye abaturage atari bo ba mbere agirira akamaro.

Perezida Tshisekedi yavuze ko igihe kigeze abakongomani bagatekereza kure ndetse yanarahiye arirenga ko uburasirazuba bwa Kongo, ni ukuvuga intara za Kivu zombi agiye gukora ibishoboka byose zikabona umutekano usesuye.

Nyamara ariko RFI ivuga ko Depite Richard Kinyoni Ndabagoye, uhagarariye intara ya Kivu y’amajyepfo mu nteko ishinga amategeko yasabye umutegetsi mukuru mu gihugu gushinga agati ku mutekano kuko ariwo shingiro rya byose.

Gusa RFI ivuga ko uyu mutegetsi yanenzwe ko atigeze agira icyo avuga k’uguha ubutabera ku ntambara zabaye muri kiriya gace k’igihugu kuko abazigizemo uruhare bose bakidegembya.