Uganda: Ibinyamakuru 5 birashinjwa kubogamira kuri Bobi Wine

Ibinyamakuru bitanu byatunzwe urutoki birihanangirizwa bishinjwa kuba byarabogamye ubwo byataraga inkuru y’itabwa muri yombi rya Depite Kyagulanyi Robert wamamaye nka Bobi Wine mu muziki.

Byasabwe gusobanura impamvu yumvikana yatumye byitwara bityo cyangwa se bigafunga.

Ikinyamakuru The Monitor cyanditse ko urwego rugenzura itangazamakuru UCC rwavuze ko ibi binyamakuru byagaragaje ubunyamwuga buke ubwo byatangazaga iyi nkuru mu buryo bushobora kugumura rubanda.

Ibi binyamakuru byatunzwe urutoki ndetse bimwe bigasabwa guhagarika bamwe mu bayobozi ni NTV, NBS, BBS, Bukedde TV na Radio Sapientia.

The Monitor yanditse ko ibi byagaragajwe n’iperereza ryakozwe n’uru rwego kuko ngo iyi nkuru yabaye mu kwezi kwa Kane no mu kwa Gatanu uyu mwaka uko yatambukijwe byako kanya ibizwi nka ‘Live Reporting’ byahengamiye cyane kuri uyu munyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi.

Ibi binyamakuru birashinjwa kuba byarishe amategeko y’itangazamakuru no kuba byararambitse hasi ikinyamwuga bigashyushya rubanda imitwe ndetse ngo byashoboraga kugumura rubanda.

Uru rwego rwasabye ibi binyamakuru gusobanura impamvu yaba yari yihishe inyuma bitaba ibyo bikamburwa uburenganzira bwo gukorera mu gihugu.