Kenya: Abafite amashuri yigenga bareze Leta

Abafite amashuri atemewe mu butegetesi bajyanye Leta ya Kenya mu nkiko kuko ishaka gufunga amashuri yose atujuje ibisabwa.

Ba nyiri aya mashuri baravuga ko uku gufunga aya mashuri bizagira ingaruka ku bana babarirwa muri za miliyoni bagatakaza ishuri kuko nta bushobozi ababyeyi bafite.

Ikinyamakuru The Nation cyanditse ko ishyirahamwe ry’abafite ibi bigo rizwi nka Kenya Alliance of Non-formal Schools Welfare Association (Kanswa) ryareze minisiteri y’uburezi mu rukiko rukuru kubera iki cyemezo yenda gufata.

Aya mashuri ngo agaragaza neza uburyo ubutegetsi bwa Kenya bwananiwe gushyiraho amashuri na rubanda rwa giseseka yibonamo kuko usanga higanjemo abana bo mu miryango ikennye cyane ku buryo itakwigondera amashuri y’abakire.

Uretse iki kandi iri shyirahamwe Kanswa rivuga ko abana mu bigo by’amashuri nibura ibihumbi 20 bazavutswa amahirwe yo gukora ikizamini gisoza amashuri yisumbuye.

Ubutegetsi bwa Kenya bwavuze ko bushaka gufunga amashuri yose atujuje ibyangombwa nyuma yaho ishuri riherutse kugwa rihitana abana 8 bivugwa ko ryari ryubatse mu buryo bw’amasonde.