Ikipe ya Rayon Sports iri mu rugamba rwo guhatanira igikombe cya shampiyona ya 2018-2019, yamaze kwandikira Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, isaba ko umukino w’umunsi wa 28 izakiramo Musanze n’uwo izakiramo Marine Fc ku munsi wa nyuma wa shampiyona, yazayakirira kuri Stade Amahoro.
Aya makuru yemejwe n’umuvugizi wa FERWAFA, Bonie Mugabe, ubwo yaganiraga na Flash.
Bonie yavuze ko bamaze kwakira ibaruwa ivuye muri Rayon Sports na bo bakayohereza muri Ministeri y’Umuco na Siporo kugira ngo ihe umugisha ubwo busabe, kuko ariyo ifite Stade Amahoro mu nshingano zayo.
Yagize ati “ Ibaruwa ya Rayon Sports isaba ko imukino w’umunsi wa 28 n’uwa 30 yakwimurirwa kuri stade Amahoro, ariko si twe dushinzwe gutanga stade. Twabyohereje muri MINISPOC kugira ngo barebe niba byashoboka ko stade iboneka, nibabyemera ubwo natwe tuzamenyesha Rayon Sports umwanzuro.”
Rayon Sports yitegura kwakira Musanze Fc mu mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona, ikomeje imyitozo ku kibuga isanzwe ikoreraho imyitozo cya Nzove, aho kuri ubu irimo gukora imyitozo kabiri ku munsi.
Kuri ubu kandi iyi kipe yambara ubururu n’umweru, ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 63 aho irusha inota rimwe APR Fc bahanganiye igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka.
Uwiringiyimana Peter