Gufata ibyemezo bitumvikanyweho mu byatumye Nyirimana Fidele adatoza ikipe y’igihugu

Nyirimana Fidele usanzwe atoza ikipe ya UTB Volleyball Club yandikiye Ishyirahamwe ry’umukino wa ‘Volley Ball’ mu Rwanda, FRVB ayimenyesha ko atiteguye gutoza yungirije mu ikipe y’igihugu y’umukino wa Volleyball iri kwitegura kujya mu mikino y’akarere ka gatanu izabera muri Kenya kuva tariki ya 5 kugeza kugeza ku ya 9 Kamena 2019.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Gicurasi, nibwo uyu mutoza yanditse ibaruwa irambuye asubiza iyo ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda, FRVB ryari yamwandikiye rimumenyesha ko yagizwe umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu yitegura kujya mu gihugu cya Kenya.

Muri iyi baruwa, uyu mugabo yanditse avuga ko atiteguye gukora inshingano yahawe bitewe n’uko hari ibyo abona nk’imbogamizi mu kazi yari yahawe. Avuga ko harimo nko kuba yarafatanyije n’abatoza bagenzi be batoranya abakinnyi b’ikipe y’igihugu, ariko rukaza guhindurwa atazi impamvu byabaye.

Uyu mugabo kandi mu bundi busobanuro yatanze, avuga ko hari amakosa yagendaga agerekwaho n’abo bahoze bakorana  muri iyi kipe y’igihugu, ndetse rimwe na rimwe ikipe yaba ititwaye neza bikaba ariwe bijya ku mutwe kandi iyo kipe yaratsinzwe ayitozanya n’abandi.

Iyi kipe y’igihugu y’umukino wa Volleyball, yatangiye imyitozo ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 21 Gicurasi, ikaba ikomeje imyiteguro yo kwerekeza mu mikino y’akarere ka gatanu izabera muri Kenya mu kwezi gutaha.

Nyirimana Fidele wari wahawe akazi ko gutoza iyi kipe yungirije Mutabazi Elie, ntiyagaragaye ku myitozo ya mbere iyi kipe yakoze ku munsi w’ejo kuwa mbere.

Nyamara benshi mu bakurikiranira hafi ibibera muri Federasiyo ya Volleyball, bavuga ko Nyirimana Fidele ashobora kuba yanze gutoza yungiriza Mutabazi Elie.

Abakinnyi bahamagawe mu ikipe y’igihgu: Ndayisaba Sylvestre (REG), Nsabimana Mahoro Ivan (UTB), Mugabo Thierry (Gisagara), Mukunzi Christophe ( REG), Mutabazi Yves (REG), Olivier Ntagengwa (REG), Akumuntu Kavalo Patrick (Gisagara), Willcriff Dusenge (Gisagara), Niyomugabo Félix (IPRC-Ngoma), Muvunyi Fred (UTB), Yakan Lawrence (Oita Miyoshi Weisse Adler, Japan), Gatsinzi Venuste (APR), Samuel Niyogisubizo (UTB), Simon Rwigema (REG), Emile Karera Dada (Gisagara), Sibomana Placide Madison (UTB), Murangwa Nelson (Gisagara), Kanamugire Prince (APR), Muvara Ronald (APR), Musoni Fred (Finland, Liiga Riento), Nkurunziza John (UTB) na Dusabimana Vincent (Gisagara).

Inkuru yanditswe na Peter Uwiringiyimana

Leave a Reply