Henrikh Mkhitaryan ntazakina umukino wa nyuma wa Europa League

Ikipe y’Arsenal yo mu gihugu cy’Ubwongereza yatangaje ko ibabajwe bikomeye n’uko Henrikh Mkhitaryan atajyana na bagenzi be i Baku muri Azerbaijan gukina umukino wa nyuma w’igikombe cya Europa League, Arsenal izakinamo na Chelsea.

Ku itangazo ryashyizwe ho ku rubuga rwa internet www.arsenal.com rivuga iyi kipe yagerageje uburyo bushoboka bwose ngo barebe niba  Micki yashobora gukina uyu mukino, ariko nyuma yo kuganira n’umuryango w’uyu mukinny, impande zombi zemeranyije ko byaba byiza Henrikh Mkhitaryan atitabiriye uyu mukino.

Biravugwa ko uyu mukinnyi wo mu gihugu cya Armenia atazitabira uyu mukino kubera ko batakizeza umutekano we mu gihugu cya Azerbaijan.

Ibibazo bya politiki bimaze igihe byumvikana hagati ya Azerbaijan na Armenia, byatumye Mkhitaryan adakina imikino yose iyi kipe yakiniye mu gihugu cya Azerbaijan.

Ikipe y’Arsenal yavuze ko bandikiye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane w’Uburayi Uefa, ivuga ko ifitiye impungenge iki kibazo.

Arsenal kandi yavuze ko Micki yabafashije cyane mu rugendo rwo kugera ku mukino wa nyuma, ko kumubura ari igihombo gikomeye.

Gusa ngo uyu mukinnyi w’imyaka 30 azakomeza imyeteguro n’ikipe izafata rutemikirere mu mpera z’iki cyumweru yerekeza i Baku.

Leave a Reply