RDF yashenguwe n’urupfu rwa General Gatsinzi

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF), cyatangaje ko cyababajwe n’urupfu rwa General(Rtd) Marcel Gatsinzi yitabye Imana azize uburwayi, aguye mu bitaro mu Bubiligi aho yari arwariye kuri uyu wa Mbere tariki 06 Werurwe 2023.

Itangazo ryashyizwe hanze n’Ingabo z’u Rwanda kuri uyu wa Kabiri rivuga ko “Ingabo z’u Rwanda zababajwe n’urupfu rutunguranye rwa General (Rtd) Marcel Gatsinzi waguye mu bitaro byo mu Bubiligi ku wa Mbere tariki 06 Werurwe.”

RDF kandi yihanganishije umuryango wa Nyakwigendera nk’uko iri tangazo rikomeza ribigaragaza. Rigira riti “Ingabo z’u Rwanda zihanganishije ndetse zifatanyije n‘umuryango we muri ibi bihe by’akababaro.”

General Marcel Gatsinzi yabaye Minisitiri w’Ingabo kuva mu 2002 kugeza mu 2010. Nyuma y’imyaka irindwi n’amezi atandatu muri iyi minisiteri, yagizwe Minisitiri w’Impunzi n’Ibiza hagati ya 2010 na 2013.

Mu Ukwakira 2013 ni bwo Gen Gatsinzi Marcel yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru. Icyo gihe yari kumwe n’abajenerali batanu.

Gen Gatsinzi yagiye mu zabukuru amaze imyaka 45 mu gisirikare. Usibye inshingano yagiye akora, yari n’umukunzi wa ruhago kuko mu makipe yiyumvagamo harimo Kiyovu Sports na APR FC. Mu kubyiruka kwe, yakuze akina ruhago, akunda no koga.