Aba ‘Agents’ ba MTN bijejwe ko bagiye guhabwa komisiyo bari bamaze iminsi basaba

Ubuyobozi bwa Sosiyete y’itumanaho ya MTN buvuga ko aba-agents bose bagaragaraye mu bikorwa yita ibya forode guhera kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Mutarama 2022, batangira guhembwa Komisiyo y’ukwezi kwa 12 bakoreye mu buryo bwa nyabwo.

Aba bazwi nk’aba Agents bagaragaza ko bacuruza serivise zitandukanye z’iyi sosiyete zirimo kubikira amafaranga abakiriya no kuyabikuza, ariko bagatungurwa n’uko itariki yo kwakira komisiyo MTN isanzwe ibaha buri kwezi, bahabwa ubutumwa bubamenyesha ko batazahembwa ngo kuko babikiye abakiriya inshuro nyinshi kuruta izo babikuje.

Umwe yagize ati “Umukiriya rero iyo aje kubitsa ntabwo wamubaza ngo uje kuyakoresha iki? Hari igihe baba banze gutonda umurongo kuri Banki, akaza akakubitsaho agahia ashyira kuri Banki bitewe nuko ikoranabuhanga ryaje.Abakiriya tubafasha muri ubwo buryo, Ariko tugatangazwa nuko bavuga ko twakoze forode.Iyo forode twayobewe iyo ariyo. Ngereranyije igihe bahereye banyambura na Miliyoni 2 zageramo. Ubu bana bananiwe kujya ku ishuri bicaye mu rugo.”

Undi ati “Hari uwo ubikira ukabona ako kanya ahise ayashyira kuri konti koko nibyo, ariko ntabwo nagutegeka ngo aya mafaranga yagumishe kuri simukadi uzayakoreshe utayashyize kuri banki? Banki se zibereyeho iki?”

Mugenzi wabo ati “Njye mfite igishoro cya Miliyoni 3. Ibaze kuba ukoresha igishoro cya Miliyoni 3 ku kwezi ntuhembwe n’igihumbi? Ukeneye kugaburira abana, bakeneye kujya kwiga, ukeneye no kwishyura Inzu, urumva atari ikibazo? Mutuvuganire rwose.”

Aba bavuga ko MTN yareba uburyo umukiriya azajya acibwa amafaranga yo kubika aho kugira ngo umu-agents akomeza kubihomberamo. Gusa ngo nibakomeza kwimwa iyi komisiyo bazahagarika serivise yo kubikira abakiriya burundu.

Umwe aragira ati “Icyo twifuza ni uko MTN niba ibona ko kubika ari amakosa , nibafate umukiriya tugiye kubikira amafaranga najya kuyashyira kuri bankibagire ibiguzi bamukata, ariko twe tubarirwe kuko tuba twakoze akazi. Mu by’ukuri nka Perezida wa Repubulika ajya acyemura ibibazo byinshi tujya tubona, twifuza ko natwe yakwinjira muri iki kibazo tukarenganurwa.”

Undi ati “Serivise yo kubika tuzayifunga burundu, tujye tubikura gusa.”

Itangazamakuru rya Flash ryabajije ubuyobozi bwa MTN uko ibifatwa nka forode bikorwa maze Joel Mugabo ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi muri Mobile Money abisobanura muri aya magambo.

Ati “Niko bibwira ariko siko biri, ibaze kohereza amafaranga bikorwa mu munota umwe, ukabikira abantu Batatu batandukanye, abo bantu 3 bakayashyira kuri konti imwe yo muri Banki, noneho ayo mafaranga yagiye kuri banki akongera agasubira kuri wa mu Agent, bikaba byakozwe mu gihe kingana n’umunota utageze,mu by’ukuri uba ubona ko harimo igikorwa cya forode.”

Ubuyobozi bwa MTN buvuga ko hari kwigwa uburyo hahindurwa ingingo yo kwima komisiyo yose umuntu wagaragaye mu bikorwa bya forode, nk’uko byari bisanzwe.

Ubu buyobozi bunavuga ko guhera kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Mutarama 2022, abagaragaye muri ibi bikorwa bahabwa Komisiyo y’ukwezi kwa 12.

Joel Mugabo niwe ukomeza agira ati “Mu masezerano uko byari bimeze bivugwa ko umu-Agent wagaragaye mu gikorwa cya forode adahembwa komisiyo, ariko turimo kubikorera ubugororangingo dushaka ko icyo kintu gihindurwa. Twafashe umwanzuro ko aba-Agents bose bagaragaye muri icyo gikorwa bagiye guhembwa umufuragiro wabo bigaragara neza ko bawukoreye mu buryo bwa nyabwo bakaba bagiye guhembwa komisiyo yabo y’ukwezi kwa Cumi n’abiri guhera kuri uyu wa Gatatu.”

Uretse kuba aba bacuruza serivisi za MTN bavuga ko iki kigo kibambura, banagaragaza ko imyanzuro myinshi ifatwa batayigiramo uruhare.

Mu minsi micye ishize nabwo hakunze kumvikana mu itangazamakuru aba ba agents bashinja iki kigo gufunga amasimukadi bakoresha batazi ikibitera ndetse no gutinda kubaha komisiyo baba bagejejemo.