Buri Murinzi w’igihango tuzagenda tumuha Miliyoni 10 Frw- Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yatangaje ko buri muntu wese wagizwe umurinzi w’igihango ku rwego rw’igihugu azagenerwa miliyoni 10 Frw, nk’ishimwe rituma bakomeza imirimo yabo ya buri munsi.

Perezida Kagame yabitangaje kuri uyu wa Gatanu ubwo yasozaga Ihuriro ngarukamwaka rya 12 ry’Umuryango Unity Club Intwararumuri.

Ni nyuma y’uko Mukarutamu Daphrose, Gasore Serge na Carl Wilkens bari bamaze gushyikirizwa Ishimwe ry’Ubumwe ry’Abarinzi b’igihango.

Yagize ati “Aba bantu bagiye baha ibyemezo by’ishimwe kandi byiza bishimishije, n’uriya mudali uhoraho, kuba uwufite ni byiza ariko ndagira ngo kubera ko hari ibikorwa bakora bindi, dushobore kuba twabashimira no mu bundi buryo bwo kubaha amikoro. Nagiye mbona abo baha igihembo cyitiriwe Nobel bashyiraho za sheki z’amadolari, biba ari ukugira ngo bashobore gukomeza gukora akazi kabo neza, kari muri iyo nzira.”

Umukuru w’Igihugu yakomeje agira ati “Ngira ngo mumaze gutanga ibihembo by’ubu buryo, bahoze bambwira ko bamaze kugera nka 40 guhera mu 2016, ariko ndahera ku b’uyu munsi, n’abandi b’icyo gihe nabo turashaka uko tubagenza. Kuri abo 40, buri umwe tuzagenda tumuha miliyoni 10 Frw. Turahera ku b’uyu munsi, n’abandi banyuze ahangaha muzabibuke mubashyire kuri urwo rutonde.”

Iki gikorwa cyo gushimira Abarinzi b’gihango kizatwara miliyoni zirenga 400 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Igikorwa cyo guhemba Abarinzi b’igihango gitegurwa na Unity Club Intwararumuri ku bufatanye na Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, hagamijwe kumenya no kumenyekanisha abakoze cyangwa se abagikora ibikorwa by’indashyikirwa mu bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.