“Imyitwarire mibi ya bamwe mu bakozi ba leta iratuma abaturage binubira servisi bahabwa”Min.Kayirangwa Fanfan

Minisitiri w’abakozi ba leta Kayirangwa Rwanyindo Fanfan, yagaragaje abakozi ba leta bakigaragaza imyitwarire mibi, nk’imbogamizi igituma abaturage binubira service bahabwa.Minisitiri Rwanyindo kandi abona ko ibi bikiri muri bimwe bidindiza gahunda leta yashyizeho zo kwihutisha iterambere.

Ibi Minisitiri yabivugiye mu nama yahuje iyi minisiteri ,inzego zifite aho zihuriye n’umurimo n’abakozi mu nama yiga ku guteza imbere imyitwarire mbonezamurimo mu bigo bya leta.

Ni inama ibaye ku nshuro ya 2.