Umuplisi yatemwe n’abantu bataramenyekana bamamwambura ibyo yar afite bamutegeye mu nzira mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Kanama 2022 ahagana saa Moya.
Uwo mupolisi witwa Mukeshimana Claudine yatezwe yagiriwe nabi ari mu nzira ataha yambaye imyenda isanzwe ya gisivile.
Yatemwe ageze mu Mudugudu wa Rusororo mu Kagari ka Kirengeri.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byimana, Mutabazi Patrick yabwiye IGIHE ko uwo mupolisi ubwo yari atashye ku mugoroba yahuye n’umuturanyi we witwa Renzaho Emmanuel ari ku igare, arivaho bagenda n’amaguru baganira.
Yavuze ko bageze mu Mudugudu wa Rusororo bahuye n’abantu batatu bashaka kubambura, bagerageje kwihagararaho bahita batema Mukeshimana mu mutwe no ku kaboko arakomereka cyane naho Renzaho bamuhirika munsi y’inzira akomereka akaboko.
Yagize ati “Bamaze kumutema bamwambura telefone n’agasakoshi yari afite. Renzaho na we bamutwaye telefone.”
Yakomeje avuga ko kuri ubu Mukeshimana ari kuvurirwa ku Bitaro bya Kabgayi naho Renzaho yavuriwe ku kigo nderabuzima ahita ataha.
Ku bufatanye bw’inzego z’umutekano n’ubugenzacyaha, ubuyobozi n’abaturage, hari gushakishwa abo bagizi ba nabi kugira ngo babiryozwe.
Mu Karere ka Ruhango hamaze igihe havugwa abagizi ba nabi bitwaza intwaro gakondo bagategera abantu mu nzira bagamije kubambura.