Amatora ya Perezida n’ay’Abadepite bishobora guhuzwa

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatanze igitekerezo cy’uko amatora y’abadepite yahuzwa n’ay’umukuru w’Igihugu, ibi byatuma Itegeko Nshinga ry’u Rwanda rishobora kongera kuvugururwa mu gihe cya vuba.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Gashyantare 22023, na Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’amatora, ODA Gasinzigwa, nyuma yo kurahirira izi nshingano.

Ni  irahira ryakiriwe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga.

Ubwo yari amaze kurahirira inshingano zo kuyobora Komisiyo y’Igihugu y’Amatora,Madame Oda Gasinzigwa, yavuze ko ikihiturwa agiye gushyiramo imbaraga ari ugusunika igitekerezo cy’uko amatora y’abadepite n’ay’umukuru w’Igihugu byajya bibera rimwe.

Ni igitekerezo cyakomotse ku bunararibonye afite nk’uwahoze mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba EALA.

 Madame Oda Gasinzigwa avuga ko nka Komisiyo bamaze kubiganiraho, hakaba hasigaye ko izindi nzego bireba zikiganiraho .

Impamvu bifuza ko amatora ahuzwa ni uko Manda y’abadepite ari imyaka itanu ndetse n’iy’umukuru w’igihugu ikaba imyaka itanu, kandi ko kuba aba mu bihe bitandukanye bihenda igihugu.

Ati “ Mu bihugu byose ingengo y’imari mu gihe cy’amatora aba ari ikibazo, ndetse si no ku gihugu gusa no ku mashyaka ya Politiki  akoresha amafaranga menshi cyane. Dushyira mu gaciro ko Manisfto(imigabo n’imigambi) y’ayo mashyaka, iba iganirwa mu gihe hashakwa abadepite, bahagarira ayo mashyaka mu nteko, ndetse no mugihe cy’amatora ya Perezida wa repubulika manifesto y’ayo mashyaka, niyo isubizwa muri ba baturage .”

Iki gitekerezo  cya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora cyo guhuza  amatora y’abadepite n’ay’umukuru w’igihugu kiramutse cyemewe, amatora y’abadepite yari ategerejwe uyu mwaka wa 2023, yakwigizwa inyuma agashyirwa umwaka utaha a 2024.

Ibi kandi byatuma Itegeko Nshinga rivugururwa  nk’uko Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’amatora Oda Gasinzigwa abisobanura.

Ati “Guhindura itegeko nshinga ni ibisanzwe iyo ari ngombwa, kandi kuko bizaba biciye mu guhindura itegeko nshinga, hakiyongeraho igihe cya manda y’inteko iriho ubu, kugira ngo bihuzwe n’igihe tuzaba dutora umukuru w’igihugu.”

Ubwo yakiraga indahiro za Oda Gasinzigwa nka Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora  ndetse niz’Umwali Carine, Komiseri muri iyi Komisiyo, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Dr. Faustin Nteziryayo, yibukije ko Komisiyo y’igihugu y’amatora ifite inshingano ikomeye yo gutegura no kuyobora amatora, kandi ikanagenzura ko akorwa mu mucyo.

Ati “ Nk’uko biteganywa n’amategeko zimwe mu nshingano zikomeye, ni ugutegura no kuyobora amatora amategeko ayihera ububasha, no kugenzura ko akorwa mu mucyo, mu rwego rwo guteza imbere demokarasi.”

Kugeza ubu bibarwa ko amatora y’abadepite aramutse ahujwe n’ay’umukuru w’igihugu, u Rwanda rwazigama miliyari zirenga zirindwi.