Nyamasheke: Umusaza yiguriye isanduku azashyingurwamo

Umusaza w’imyaka 83 y’amavuko wo mu Murenge wa Kagano, mu Karere ka Nyamasheke, avuga ko yikoreye isanduku bazamushyinguramo, ubwo azaba yitabye Imana.

Hashize iminsi umunyamakuru wa Flash TV/Radio ahamagawe na bamwe mu baturage bo mu isantere ya Kinini mu Murenge wa Kagano, bamubwira ko hari umusaza wakoresheje isanduku y’icyuma azashyingurwamo.

Ibi byamuteye amatsiko yerekeza aho uwo musaza atuye, ni Mubyimana, mu Mudugudu wa Mutusa mu Kagari ka Rwesero muri uwo Murenge.

Yahasanze umusaza Sengarambe Straton n’umugore we Nezia Mukaruteranyo.

Sengarambe Straton wabaye umusirikare ku butegetsi bwa Kayibanda, yahamije ko yakoresheje isanduku y’icyuma azashyingurwamo.

Ati “Ni isanduku, narayikoze, iri hano, irabitse.Niba barabibawiye ntibababeshye, nayikoze ku mugaragaro, nyikoresha hano haruguru, umwana naramwishyuye byararangiye. Isanduku yanjye iraho ariko si iyanjye njyenyine. N’umudamu wanjye aramutse apfuye, ari we, ari nanjye, uwapfa mbere yayigendamo.”

Ni iyihe mpamvu yateye uyu musaza, gukoresha isanduku yamutwaye ibihumbi ijana by’amafaranga y’u Rwanda?

Arasubiza agira ati “Umusaza wumvaga ukuri warebaga ukuri,yahoraga yifitiye ikirago cye, noneho akavuga ati iki kirago ndakiguze kigume mu nzu, igihe nzarwara bazanshyire mu ngobyi yanjye cyangwa se igihe nzapfira bazakimpambamo cyangwa uwanjye napfa bakimuhambemo.Akagihambira mu birere ubundi akamanika hejuru. Nuko nabitekereje.”

Yunzemo agira ati “Umusaraba nari narawukoresheje ariko uwo nari namubwiye ko nabona ibyuma azawukora. Utuntu tw’amagufuri two turiho. ”

Akimara kuyikora, umugore we Nezia Mukaruteranyo, ntiyabimenye ahubwo yamubonye ayizanye, yabyakiriye ate?

Ati “Binkangaho iki se? Ntacyo byankangaho.Nonese ko nari nzi ko ahora ahwera, nkavuga nti wenda yitabaje ikizamujyana, ubwo ni iki byari kuntangazaho?”

Uyu musaza yabwiye umunyamakuru ko isanduku yayibitse hejuru muri prafo y’inzu, kuburyo umunyamakuru atabona uko ayifotora.

Icyakora yamwemereye ko nagaruka azayimwereka, ubwo azaba yabwiye abahungu be kuyimanura.

Yagize ati “Icyatumye nyibika hejuru muri prafo, ntabwo ari ikintu mvuga ngo nzahita ngifata nyikoreshe ibindi bintu.”

Uwumugisha Marie Claire Salome wize ibijyanye n’imitekerereze, avuga ko hari impamvu zirenga imwe, zatuma uyu musaza ahitamo gukoresha isanduku azashyingurwamo.

“Ashobora kubiterwa n’impamvu zirenga ebyiri(2). Iya mbere ashobora kuba ari ukwitegurira akarago nk’uko bimenyerewe mu Kinyarwanda. Icya kabiri twareba niba nta kibazo afite mu bijyanye n’ubuzima ndetse n’ihungabana. Ashobora guterwa nabyo bitewe no kuba ari umusaza ugeze muzabukuru, ashobora kuba asigaye wenyine nk’uko twabyumvise ko ari umusaza utakiri kumwe nabo yabyaye, asigaye we n’umukecuru we gusa, ibyo rero bishobora gutuma agira kwigunga.”

Uwumugisha Marie Claire Salome, avuga ko uyu musaza akwiriye kuganirizwa n’abajyanama, mu bijyanye n’imitekerereze.

Sitio ndoli