Abaganga bazi kubaga umurwayi adasatuwe bakorera mu bitaro 3 nabyo byo muri Kigali gusa

Ministeri y’Ubuzima iravuga u Rwanda rugifite umubare muto cyane w’abaganga bafite ubushobozi bwo kubaga umurwayi batamusatuye.

Ibitaro bitatu gusa nabyo byo mu mujyi wa Kigali, nibyo bifite abaganga bashobora gukoresha iryo koranabuhanga mu kubaga, nyamara byaragaragajwe ko aribwo bwiza kuko butuma uwabazwe atamara igihe kinini mu bitaro.

Kaminuza y’u Rwanda ivuga ko igiye kuzamura umubare w’abaganga bazi kubaga hifashishijwe ikoranabuhanga.

Itsinda ry’abaganga bazobereye mu byo kubaga bitabaye ngombwa ko basatura umurwayi bo muri Cameron, n’Abanyarwanda bari mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal bayobowe n’inzobere y’Umubiligi bari  kubaga umurwayi  bakoresheje ubwo buryo, maze abitabiriye inama itangiza igikorwa cyo kubaga badasatuye umurwayi bakurikira icyo gikorwa hifashishijwe amashusho n’amajwi

Ibikorwa byose n’ibibera imbere mu nda y’ubagwa biragaragara, mu gihe kingana hafi n’isaha igikorwa cyo kubaga uwo murwayi cyari kirangiye. Byatangajwe ko amara umunsi umwe gusa mu bitaro agataha, kandi ko igihe mu gihe kitarenze iminsi 7 uwabazwe ashobora gusubira mu mirimo ye.

Ntagushidikanya ko ubu buryo bwo kubaga bwa gihanga bufite akamaro by’umwihariko ku murwayi, ariko abaganga b’Abanyarwanda babuzi barabarirwa ku ntoki.

Dr Theobald Hategekimana ayobora ibitaro bya Kaminuza CHUK

Aragira ati “Abo dufite bakorera CHUK, Kanombe no mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal Gusa, ariko twifuza ko banakorera mu bindi bitaro kandi tukifuza ko umubare wabo wakiyongera bwa burwayi bukenewe kuvuzwa hakoreshejwe ikoranabuhanga tubugereho ku gipimo cyo hejuru”.

Kaminuza y’u Rwanda na Minsiteri y’Ubuzima bivuga ko hari abaganga bagera 10 basanzwe ari n’abarimu bari guhabwa amasomo yo kubaga bitabaye ngombwa ko basatura umurwayi, abo bakazigisha bagenzi babo  ku buryo mu gihe cya vuba abaganga bagera kuri 60 bazahita batangira kubaga hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Hirya y’ibi ariko Kaminuza y’u Rwanda yo ikaba iteganya gutanga amasomo ku banyeshuri basanzwe biga ubuganga, ku buryo basoza amasomo bazi neza kubaga muri ubwo buryo.

Dr Murigande Charles  ni umuyobozi muri Kaminuza  y’u Rwanda ushinzwe iterambere.

Aragira ati “Kaminuza y’u Rwanda yiteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo ubu bumenyi bugere ku baganga bize ibyo kubaga basanzwe bari mu murimo, ariko n’abandi bashya tuzigisha bari kuminuza mu kubaga bo bazarangize banabizi”.

Minisiteri y’Ubuzima yumvikana nk’izi neza ko ikibazo kidashingiye ku buke bw’abaganga bazobereye ku kubaga umurwayi adasatuwe gusa, ahubwo ko n’ibikoresho byifashishwa muri icyo gikorwa nabyo bihenze.

Icyakora Dr Ndimubanzi Patrick umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ubuzima avuga ko igihe ibikoresho byaba bibonetse, kubaga umurwayi adasatuwe ari byo byiza kurusha kubaga mu buryo busanzwe.

Ati “Ubundi igihenze cyane ni biriya bikoresho. Iyo ibikoresho wamaze kubibona, kubikora birahendutse kuko umurwayi ntabwo atinda. N’ibikoresho ni bike gusa mu gutangira igishoro ni kinini”.

Iki cyumweru kirasiga abarwayi nibura 150 babazwe hifashishijwe ikoranabuhanga, ni uburyo kandi ngo ubagwa ashobora no gukoresha ubwishingizi burimo na Mituelle de santé.

Inzobere mu buvuzi zivuga ko indwara zose atari ko zibagwa muri ubwo buryo, kandi ko hari n’igihe ubagwa bitangira abagwa adasatuwe ariko ngo bikaba ngombwa ko asaturwa.

Tito DUSABIREMA