Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Perezida Kagame i Ankara mu irahira rya Mugenzi we wa Turkiya - FLASH RADIO&TV

Perezida Kagame i Ankara mu irahira rya Mugenzi we wa Turkiya

Perezida Paul Kagame yageze i Ankara muri Turkiya, aho yifatanya n’abandi bayobozi bitabiriye irahira rya Perezida, Recep Tayyip Erdogan kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Kamena 2023.

Perezida Recep Tayyip Erdoğan, yatsindiye manda ya gatatu yo kuyobora Turikiya, nyuma y’icyiciro cya kabiri cy’amatora yari ahaganyemo na Kemal Kilicdaroglu utavuga rumwe na we.

Icyiciro cya kabiri kibaye nyuma y’uko tariki 14 Gicurasi, mu cyiciro cya mbere nta n’umwe wabashije kugeza ku bwiganze bwa 50% bw’amajwi asabwa ngo atsinde.

Ku mugoroba wo ku Cyumweru komisiyo y’amatora yemeje ko Erdoğan ari we watsinze ku majwi 52.16%.

Akimara gutorwa Perezida Erdoğan yijeje abaturage ko agiye gushyira mu ngiro ibyo yabemereye kandi agiye gukora ibishoboka byose  ibiciro by’ibiribwa ku isoko muri iki gihugu bikagabanyuka.