Perezida Paul Kagame yageze i Ankara muri Turkiya, aho yifatanya n’abandi bayobozi bitabiriye irahira rya Perezida, Recep Tayyip Erdogan kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Kamena 2023.
Perezida Recep Tayyip Erdoğan, yatsindiye manda ya gatatu yo kuyobora Turikiya, nyuma y’icyiciro cya kabiri cy’amatora yari ahaganyemo na Kemal Kilicdaroglu utavuga rumwe na we.
Icyiciro cya kabiri kibaye nyuma y’uko tariki 14 Gicurasi, mu cyiciro cya mbere nta n’umwe wabashije kugeza ku bwiganze bwa 50% bw’amajwi asabwa ngo atsinde.
Ku mugoroba wo ku Cyumweru komisiyo y’amatora yemeje ko Erdoğan ari we watsinze ku majwi 52.16%.
Akimara gutorwa Perezida Erdoğan yijeje abaturage ko agiye gushyira mu ngiro ibyo yabemereye kandi agiye gukora ibishoboka byose ibiciro by’ibiribwa ku isoko muri iki gihugu bikagabanyuka.