Urubanza rwa Kayishema ukekwaho ibyaha bya Jenoside rwimuriwe ku yindi Tariki

Urukiko mu Mujyi wa Cape Town, muri Afurika y’Epfo, rwimuye urubanza rwa Fulgence Kayishema, ukekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, tariki  tariki 9 Kamena mu gihe hagishyirwa hamwe ibyaha byose ashinjwa bishingiye ku ruhare rwe mu gihe cya Jenoside.

Fulgence Kayishema uherutse gufatirwa muri Afurika y’Epfo, yongeye kugezwa imbere y’urukiko mu Mujyi wa Cape Town, kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Kamena 2023.

Abashinjacyaha basabye umwanya wo kubanza kwegeranya ibyaha byose ashinjwa kugira ngo iburanisha ritangire.

Kayishema yafatiwe mu Mujyi wa Paarl uri mu bilometero 60 uvuye i Cape Town, aho yari amaze igihe yihishahisha ku mazina mahimbano.

Ni umwe mu banyarwanda bari barashyiriweho impapuro zimuta muri yombi kubera uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko abatutsi barimburiwe muri Kiliziya ya Nyange ku Kibuye.

Africa News dukesha iyi nkuru yatangaje ko kuri ubu Kayishema akurikiranyweho nibura ibyaha 14, gusa bishobora kwiyongera kuko hagikusanywa ubundi buhamya ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umuryango Ibuka, Naphtali Ahishakiye yavuze ko icyo bifuza ari uko Kayishema yakoherezwa mu Rwanda, akaba ariho aburanira kugira ngo byorohere abarokotse Jenoside gukurikirana urubanza rwe.

Umwunganizi wa Kayishema mu matageko, Juan Smuts yavuze ko kuri ubu bategereje inyandiko z’ubushinjacyaha zigaragaza igihugu bashaka kumwohereza kuburaniramo, akaba aribwo bategura urubanza rw’uburyo bazaburana.

Fulgence Kayishema yatawe muri yombi tariki 24 Gicurasi 2023 mu gikorwa inzego z’ubutabera za Afurika y’Epfo zakoze zifatanyije n’Ubushinjacyaha Bukuru bw’Urwego rwasigaranye imirimo y’Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, IRMCT.

Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania rwamushyiriyeho impapuro zo kumuta muri yombi mu 2001.

Yashinjwe ibyaha bya Jenoside birimo kuba umufatanyacyaha w’abakoze Jenoside, ubwumvikane bugamije gukora Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu byakorewe muri Komine Kivumu, hagati y’itariki ya 6 n’iya 20 Mata 1994.

Inyandiko y’ikirego ya ICTR yerekana ko muri Mata 1994, Kayishema n’abandi bemeranyije ku buryo bwo kwica no kurimbura Abatutsi muri Kivumu. Hagati ya tariki 7 na tariki 10 Mata 1994, abayobozi b’ibanze na polisi ya komini bagabye ibitero ku batutsi bamwe baricwa, abandi bahungira kuri Paruwasi ya Nyange.

Ku wa 15 Mata bivugwa ko Kayishema yajyanye lisansi kuri Paruwasi ya Nyange ikoreshwa n’Interahamwe mu gutwika Kiliziya yari irimo Abatutsi. Kayishema kandi ari mu batanze amabwiriza yo gusenyera Kiliziya ku batutsi bari bayirimo, hapfa abarenga 2000. Abatutsi barokotse icyo gihe nabo barishwe.