Umuyobozi wa Komisiyo y’Itorero ry’Igihugu Bamporiki Edouard atangaza ko habaye ubukererwe mu gutangira kwigisha amahame remezo yo shingiro ry’imiyoborere mu Rwanda.
Kuri uyu wa gatatu, Komisiyo y’Itorero ry’Igihugu yagiranye ibiganiro na Komisiyo ya Politiki muri Sena y’u Rwanda byibanze ku kwinjiza amahame remezo mu nyigisho zitangwa n’Itorero ry’igihugu.
Bamwe mu basenateri muri komisiyo ya politiki, baravuga ko abanyarwanda bakwiye kwigishwa amahame remezo imiyoborere y’u Rwanda ishingiyeho akubiye mu itegeko nshinga
Komisiyo y’itorero ry’igihugu ivuga ko habayeho amakosa kuba abanyarwanda batojwe batarigishijwe aya mahamwe uko 6 ariko ngo abayigisha aho bava naho haracyari ikibazo
Aya mahame remezo yubakiyeho imitegekere y’igihugu ni atandatu akubiye mu ngingo ya cumi y’itegeko nshinga rya Republika y’u Rwanda rya 2003 ryavuguruwe muri 2015.
Aya mahame arimo gukumira no guhana icyaha cya Jenoside, kurandura burundu ivangura iryo ariryo ryose, kubaka leta igendera ku mategeko no gushyira imbere ubumwe bw’abanyarwanda, gusaranganya ubutegetsi no gushaka umuti w’ibibazo binyuze mu biganiro.
Afite inkomoko mu biganiro bya Arusha ndetse n’ibiganiro byo mu Urugwiro mu 1998 aho abanyarwanda n’abayobozi baganiriye bashaka uko igihugu gisohoka mu mage cyashyizweho n’imitegekere mibi cyagize
N’ubwo ari uku u Rwanda rwahisemo kuyoborwa, bamwe mubasenateri bagize komisiyo ya politiki bavuga ko usanga rubanda itayazi.
Senateri Niyongana Galican yagize ati” Ni ukubijyana muri bwa buzima bufatika. Ubwo njye ndabivuga nshaka kugira ngo iyi nama ntivemo kuvuga gusa ko mu nteganyigisho ya Komisiyo hongerwemo aya mahame.”
Senateri Tito Rutaremara ati” Politiki yose igiye gukorwa iba ishingiye kuri aya mahame remezo, ibyo byiciro rero byari bikwiye gushyirwa mu Itorero kuko ni bo bashyiraho politiki y’igihugu, batekerereze igihuug kandi imiyoborere y’igihugu cyacu ishingiye kuri aya mahame remezo.”
Perezida wa komisiyo y’igihugu y’itorero bwana Bamporiki Edouard avuga ko habayeho icyo yise ‘amakosa’ ku kuba bitarigishijwe.
Arabishingira ku gihe gito cyane bamwe bamara mu Itorero n’ubumenyi bwa bamwe mu batoza.
Ati” Twarayasomaga[Amahame remezo]bimwe bisanzwe mu Itegeko Nshinga ariko ntituyahuze n’inshingano zacu za buri munsi, tumaze kugirana ikiganiro na komisiyo twikubise agashyi kuko twasanze twarakererewe mu kwigisha aya mahame remezo.”
Perezida wa Sena avuga ko kuba Sena ishinzwe kugenzura guverinoma yagenzura iyubahirizwa ry’amahame remezo nyamara rubanda itayazi ari ikibazo.
Bernard Makuza avuga ko hari abazi ayo mahame nyamara batayazi.
Ati” Bishobora kuba wenda nk’intero, byasobanuwe neza ko ari byo igihugu cyubakiyeho. Ni yo mpamvu rero Sena mu by’ukuri igomba kugenzura ariko mu kugenzura n’ibyatangiye gukorwa usanga koko abantu bazi amahame remezo ariko batayazi, umuntu akavuga ko ari ihame remezo ariko gushyiramo isano n’umuzi w’imiyoborere y’igihugu ugasanga bitarimo.
Ingingo ya 84 y’itegeko nshinga rya repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 ryavuguruwe muri 2015, ni yo iha sena inshingano yihariye yo kugenzura iyubahirizwa ry’ayo mahame remezo, akaba ari imirongo migari imiyoborere y’igihugu yubakiyeho.